Kuri uyu wa 20 mutarama 2025 mu ma saa moya nibwo muri America hari hatangiye umuhango wo kurahira kwa perezida mushya w’iki gihugu Donald trump.
Ni umuhango wagombaga guhuriramo abanyacyubahiro batandukanye baturutse impande zose z’isi n’inshuti z’icyo gihugu gituwe na benshi,
Mu ijambo rya Perezida trump yagize ati “Nacunguwe n’imana kugira ngo nongere ngire America igitangaza, yanavuze ko Kandi azasubiza america Umwanya wayo ikwiye.
Muri uyu muhango hitabiriye abatunze agatubutse ku isi ndetse n’abanyacyubahiro benshi harimo n’abigeze kuyobora iki gihugu, muri bo hari nka Joe biden asimbuye wari wazanye n’umufasha we ngo bahererekanye ububasha.
Bari abanyacyubahiro benshi nka,Jeff bezos washinze ikigo cy’iguriro cya Amazon, mark Zuckerberg washize Meta ifite mu nshingano ikigo cya Facebook, Instagram na Whatsapp.
Mubandi bayobozi harimo bamwe mu bayoboye America nka Bill Clinton, George W bush na Barack Obama waje Atari kumwe n’umufasha we dore ko we yari yaravuze ko atazitabira uyu muhango kuva na mbere.
Usibye abo Kandi mu bitabiriye harimo na Elon musk uhoboye abatunze agatubutse ku isi yose Wanamaze guhabwa inshingano na perezida Donald trump Muri Guverinoma ye.
