Itorero rya Grace Ministies risanzwe riyoborwa na Pasiteri Kabanda Julienne ryambuwe ubuzima gatozi rihagarikwa gukomeza gukora.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rubinyujije mu itangazo rwashyize ahagaragara rwatangaje ko iki cyemezo cyo guhagarika iri torero kubera kutubahiriza amategeko yagenwe y’imiryango ishingiye ku myemerere.
Mu Itangazo rikubiyemo impamvu iri torero ryambuwe ubuzima gatozi urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwagaragaje ko None kuwa 10 Gicurasi 2025 rwambuye icyemezo cy’ubuzima gatozi Grace room ministries nka minisiteriya ihuriweho n’indi miryango kubwo kudakurikiza ibiri mu itegeko rigena imikorere n’imitunganyirize y’imiryango ishingiye ku myemerere.
amwe mu mategeko yagonze itorero Grace room ministries harimo ibikorwa byo guterana(gusenga) ibi bitandukanye n’amahame ya Minisiteriya akubiye mu mategeko yayo.
Harasabwa ko imiryango yose yanditswe n’uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere gukora ibikorwa bihura n’intego zayo kd hakagenzurwa ibikorwa byose byayo ko bihura n’ibyagenwe gukurikizwa.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kandi ruramenyesha iyi miryango ko igihe hatazabaho kubahiriza amategeko yashyizweho narwo umuryango uzajya asangwa muri ayo makosa uzajya uhura n’ibihano birimo no kwamburwa ubuzima gatozi.
Imiryango yose ishingiye ku myemerere yibukijwe n’uru rwego guha agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi nk’ibigomba kuyifasha gukurikiza ibikubiyemo nk’amategeko akurikizwa nayo ayigenga.
muri iri tangazo kandi RGB yasoje ivuga ko ibikorwa byo kugenzura iyi miryango bigikomeje ngo hatezwe imbere gahunda yo kubazwa no gukurikiza amategeko kuri iyi miryango.
Grace room Ministries yambuwe ubuzimagatozi mugihe yari ifite igikorwa cy’amasengesho ejo ku cyumweru tariki 11 gicurasi 2025 nkuko bari bamaze amasaha make babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo cyari kuyoborwa na Pasieri Julienne Kabanda.

