Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Amateka avuga iki gahati y’Amavubi na Nigeria Mbere yo guhura,Imikino yabahuje

Amateka avuga iki gahati y’Amavubi na Nigeria Mbere yo guhura,Imikino yabahuje

Mu mateka, u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles) bahuye inshuro nke mu marushanwa atandukanye, ariko imikino yabo yagiye iba ikomeye cyane nubwo bajyaga guhura Nigeria ariyo ifite amahirwe ariko siko byagiye bigenda kuko Amavubi yagiye abagora cyane mumikino bagiye bahura.

Muri rusange, Nigeria ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ifite amateka ahambaye mu mikino mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka no gutera imbere mu mupira w’amaguru. Nubwo u Rwanda rutari rwarashoboye gutsinda Nigeria kenshi mu mateka yabo y’imikino, aheruka yagaragaje ko Amavubi akomeje kwitwara neza imbere y’iyi kipe ikomeye.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles) imaze kwegukana Igikombe cya Afurika (AFCON) inshuro eshatu:

  1. 1980 – Yatwaye igikombe cya Afurika yakiriye mu gihugu cyayo, itsinze Algeria ku mukino wa nyuma (3-0).
  2. 1994 – Yatsinze Zambia ku mukino wa nyuma (2-1) muri Tunisia.
  3. 2013 – Yegukanye igikombe itsinze Burkina Faso (1-0) ku mukino wa nyuma wabereye muri Afurika y’Epfo.

Nigeria kandi yabaye iya kabiri (finaliste) inshuro ebyiri (1984 na 1988) ndetse iba iya gatatu inshuro enye (1992, 2002, 2004, na 2010).

Nigeria yitabiriye Igikombe cy’Isi inshuro 6:1994 – Yageze muri 1/8 cy’irangiza, 1998 – Yageze muri 1/8 cy’irangiza,2002 – Yasezerewe mu matsinda, 2010 – Yasezerewe mu matsinda, 2014 – Yageze muri 1/8 cy’irangiza, 2018 – Yasezerewe mu matsinda

Mugihe kuruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi imaze kwitabira igikombe cy’Africa inshuro imwe gusa muri 2004,ntago baritabira igikombe cy’Isi narimwe.

Imikino yahuje u Rwanda na Nigeria

  1. Ku wa 5 Kamena 2004 – Rwanda na Nigeria bahuriye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Nigeria yatsinze uyu mukino ibitego 2-0, nubwo u Rwanda rwari rufite abakinnyi bafite ubunararibonye nka Gatete Jimmy.
  2. Ku wa 6 Gicurasi 2005 – Aya makipe yombi yongeye guhura mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Umukino warangiye ari ubusa ku busa (0-0).
  3. Ku wa 29 Gashyantare 2012 – Rwanda na Nigeria bakinanye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, umukino urangira ari 0-0.
  4. Ku wa 6 Kamena 2012 – Mu mukino wo kwishyura w’iyo mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, Nigeria yatsinze u Rwanda 2-1.
  5. Ku wa 15 Mutarama 2018 – Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye guhura na Nigeria mu marushanwa ya CHAN, umukino urangira ari ubusa ku busa (0-0).
  6. KU Wa  17 ugushyingo 2024 -ikipe y’igihugu amavubi yakiri Nigeria kuri stade amahoro mugushaka itike y’igikombe cya Africa maze birangira banganya 0-0
  7. Kuwa 7 ukuboza 2024 -Mumukino wo kwishyura Nigeria yakiriye amavubi maze birangira Amavubi atsinda2-1.
  8. Ku wa 21 Werurwe 2025 – U Rwanda ruzakira Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, na Mexico.

Imyitwarire y’amakipe yombi mu mikino iheruka mu mikino iheruka kubahuza

U Rwanda rwatangiye neza mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu mikino ine rumaze gukina, rwatsinze ibiri, runganya umwe, rutsindwa undi umwe. Nigeria yo ifite amanota atatu gusa nyuma yo kunganya na imikino 3 bagatsindwa umwe.

U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo na Lesotho, rwanganyije na Zimbabwe, rutsindwa na Benin. Uko bigaragara, Amavubi ari kugenda yitwara neza kandi afite amahirwe yo gukora amateka meza imbere ya Nigeria kuko mu mikino ibiri iheruka kubahuza Amavubi afite amanota 4 kuri 6, mugihe Nigeria ifite 1 kuri 6.

Nubwo Nigeria isanzwe ari ikipe ikomeye kandi ifite amateka akomeye ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ruragenda rutera imbere, kandi imikino iheruka yerekanye ko rushobora guhangana n’iyi kipe. Umukino utegerejwe tariki ya 21 Werurwe 2025 uzaba ingenzi cyane, kuko ushobora gufasha u Rwanda gukomeza kuyobora itsinda C no kubona itike y’Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka.

Gusa Nigeria nayo yakaniye ishaka kugaruka mubintu byayo ikareba ko yakongera kwisubiza icyubahiro birashoboka cyane kuko ninabo bahabwa amahirwe menshi yo gutsinda uno mukino urebeye kubakunnyi bo kumpande zombi ,aho bakina n’ubunararibonye bafite murino mikino gusa nugutegereza tukareba uko bizarangira nubundi Nigeria yagiye ihabwa amahirwe mu mikino yashize bikarangira ntacyo berekanye gikomeye.

Nigeria niyo ihabwa amahirwe gusa Amavubi akunze gutungura Nigeria

Amavubi yiteguye kukora ibishoboka byose Akabona insizi imbere y’abafana

Amavibi niyo afite imibare myiza mu mikino iheruka kubahuza banganyije rimwe batsinda rimwe

Ubwo Nigeria iheruka Ikigali banganyije 0-0

Ubwo baheruka gukinira mu Rwanda umukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *