Amazon Echo ntizongera gutunganya amajwi ku bikoresho byayo, ahubwo azajya ahita yoherezwa mu bubiko bw’ikorabuhanga rya Amazon (cloud) uhereye ku ya 28 Werurwe. Nk’uko Ars Technica ibitangaza, ku wa Gatanu Amazon yohereje ubutumwa kuri ba nyir’ibikoresho bafite uburyo bwa “Do Not Send Voice Recordings” bwari bwashyizweho kugira ngo buhagarike kohereza amajwi yabo, ibamenyesha ko ubu buryo butazongera gushyigikirwa guhera kuri iyo tariki. Amazon yavuze ko nk’uko bakomeje kwagura ubushobozi bwa Alexa binyuze mu mikorere ya generative AI isaba imbaraga zo gutunganya amakuru mu bubiko bwabo bwizewe, bafashe umwanzuro wo kutongera gushyigikira ubu buryo. Ibi bibaye mu gihe Amazon iri gusohora ubwoko bushya bw’Alexa+ butanga ubundi buryo bwo kugenzura ibikoresho hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI). Abaguzi ndetse n’inzego zishinzwe kugenzura uburenganzira bw’abaturage bamaze igihe bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburyo Alexa ibika amakuru bwite y’abayikoresha. Muri 2023, Amazon yemeye kwishyura amande ya miliyoni 25 z’amadolari nyuma yo kugirwa inshuti mu rubanza rwatewe n’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FTC), ryashinjaga iyi sosiyete kwica uburenganzira bw’abana binyuze mu gukusanya amakuru yabo batabifitiye uburenganzira buhagije. Ibi bivuze ko ibitekerezo n’amajwi byose usaba Alexa bizajya bihita bigera mu bubiko bwa Amazon aho kuba bigumye ku gikoresho cyawe. Niba wari warahisemo kudasangira amajwi yawe na Amazon, iki gihe ni cyo cyanyuma cyo gukomeza kugira iyi option. Ku barengera uburenganzira bwabo kuri internet, ibi bishobora kongera impungenge z’uko Amazon yaba irushaho gukusanya amakuru menshi y’abakoresha bayo.
