Washington, DC – 14 Kamena 2025 – Umunsi umwe nyuma ya Parate ya gisirikare yizihijwe mu mugi wa Washington, muri Amerika hagaragaye «No Kings Protests» ku mpande zirenga 2.000 mu gihugu hose, ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi bugendera ku bwa gikoloni ndetse no guhangana n’icyerekezo cya Perezida Donald Trump mu gihe akomeze manda ye ya kabiri .
No Kings mu kinyarwanda bivuze ngo: “Ntidukeneye Umwami” rikoreshwa mu kwamagana ibitekerezo byubutegetsi cyangwa abayobozi (authoritarianism).
Ibi bikorwa byateguwe n’amatsinda arenga 100, hagamijwe kwamagana ibihe birimo ibiganiro ku bulyo bwa gisirikare, kurengera rubanda, amagambo ya autoritaire ndetse n’imikoreshereze y’ingabo za gisirikare mu nzego z’abaturage .
Abayobozi bamwe nka guverineri ba Florida (Ron DeSantis) na Texas berekanye uburyo bagiye gukoresha imbaraga za gisirikare bakumira imyigaragambyo, biyemeza ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka mu guhangana n’abigaragambya.
Abasesenguzi b’imitegekere ya politiki bemeza ko ibi ari ikimenyetso gikomeye cy’uko abaturage ba Amerika batishimiye uburyo ubuyobozi buri kugana ku butegetsi budasubira inyuma. Bemeza ko iyo demokarasi y’igihugu gikomeye nk’Amerika igize ikibazo, bizagira ingaruka ku mutekano w’isi.
Dr. Angela Carter, impuguke mu by’imiyoborere ya politiki muri Harvard University yagize ati:
“Ibi ntibikiri ikibazo cya Amerika gusa. Iyo demokarasi ya mbere ku isi ibaye igicagate, igihugu cyose ku isi kibura urumuri.”
Ibihugu byinshi byatangiye kugaragaza impungenge:
- Ubufaransa n’u Budage basabye Amerika kongera kwiyemeza ku mahame ya demokarasi.
- Abagize Loni barasaba kwirinda imikoreshereze y’ingabo mu gutoteza abaturage.
Mu gihe Perezida Trump akomeje gushimangira ubutegetsi bwe ku rugero rutari rusanzwe, abaturage benshi b’Amerika barasaba ko igihugu gisubira ku ndangagaciro cyashingiweho: demokarasi, ubwigenge n’ubutabera kuri bose. Imyigaragambyo ya “No Kings” ni ikimenyetso cy’uko uburenganzira bwa rubanda bukiri mu rugamba, kandi ko ijwi ry’umuturage ritagomba gucecekeshwa.