Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Amerika Yahagaritse Kohereza Intwaro za Gisirikare muri Ukraine: Impungenge ku Mutekano w’Igihugu no ku bufatanye mpuzamahanga

Amerika Yahagaritse Kohereza Intwaro za Gisirikare muri Ukraine: Impungenge ku Mutekano w’Igihugu no ku bufatanye mpuzamahanga

Washington, D.C., 2 Nyakanga 2025 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yahagaritse zimwe mu ntwaro zari zarasezeranyijwe Ukraine, harimo n’izifite ubushobozi bwo kurinda ikirere nk’ibisasu bya Patriot, mu gihe Ukraine ikomeje kurwana n’intambara yatewe n’Uburusiya.

Ibi byatangajwe nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ingabo (Pentagon), ryagaragaje ko hari ibura ry’ibikoresho by’ingenzi mu bubiko bwa gisirikare bwa Amerika. Bivugwa ko icyemezo cyafashwe hagamijwe gushyira imbere umutekano w’igihugu cy’imbere mu rwego rw’amahame ya “America First.”

Intwaro ziri mu jemejwe ko zitazoherezwa muri Ukraine zirimo:

  • Patriot missiles : ibisasu birwanya indege n’ibindi bitero by’ikirere.
  • 155 mm artillery shells :amasasu akoreshwa mumbunda zirasa kure.
  • Hellfire na Stinger missiles: ibikoresho bikoreshwa n’indege mu kurasa ku butaka.
  • Guided MLRS rockets :ibisasu by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu kurasa kure.

Izi ntwaro zari zifite akamaro gakomeye mu gutuma Ukraine irinda ibice byayo by’ingenzi nk’umurwa mukuru Kyiv n’inkengero z’Uburasirazuba zagiye zibasirwa n’ibisasu bya Russia.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, bufatanyije na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, bwasobanuye ko:

  • Amerika ifite ububiko butakijyanye n’icyifuzo, bityo ikaba igomba kubanza kwiyubaka imbere.
  • Ibyo bishingiye ku murongo wa politiki y’igihugu ishya ishaka gushyira imbere umutekano w’igihugu imbere mbere yo kujya mu bufasha bw’amahanga.
  • Ibihugu by’u Burayi byasabwe kongera uruhare mu gufasha Ukraine kugira ngo hatabaho icyuho gikomeye.

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yavuze ko iki cyemezo gishobora gushyira mu kaga abasivili, cyane cyane mu mijyi ikunze kuraswaho. Abategetsi b’ingeri zitandukanye i Kyiv basabye ibihugu bya NATO n’u Burayi kongera gutanga inkunga yihuse, cyane ko Uburusiya burimo gukaza ibitero.

Mu Burayi, bamwe mu banyapolitiki bamaganye iki cyemezo cya Amerika, bavuga ko gifite ingaruka ku bufatanye n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *