Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Amerika Yakajije Umutekano Nyuma y’Amakuru Avuga ko Iran Iri Gutegura Ibitero byo Kwihorera

Amerika Yakajije Umutekano Nyuma y’Amakuru Avuga ko Iran Iri Gutegura Ibitero byo Kwihorera

Washington, D.C. – 24 Kamena 2025 – Urwego rw’iperereza rwa Amerika (FBI) n’Ikigo gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) batangaje ko bongereye ingamba z’umutekano nyuma y’amakuru yizewe agaragaza ko Iran ishobora kuba iri gutegura ibikorwa by’ubwicanyi mu buryo bwibanga (murder-for-hire plots) bigamije kwihorera.

Uru rwego rugaragaza impungenge ko Iran ishobora kwibasira bamwe mu Banya-Iran bahunze ubutegetsi bwayo, bashinjwa kuba abanzi  b’utegetsi  bwa Tehran. Ibi bikekwa ko byaba ari igice cy’umugambi mugari wo gusubiza inyuma ibihugu byitwaye nabi kuri Iran, cyane cyane nyuma y’ibitero bikomeye Israel na Amerika bagabye ku nganda za nuclear muri Iran.

Ibyo bikorwa byatumye ubuyobozi bwongerera umutekano:

  • mu mijyi nka New York, Washington D.C. na Los Angeles,
  • ku bibuga by’indege, inyubako za leta, insengero, ibitaro n’amashuri,
  • no mu bigo bihuriramo abantu benshi.

FBI ivuga ko hashyizweho itsinda rishinzwe kwihutira gukurikirana ibikorwa by’amatsinda yaba afitanye isano na Iran yaba ayaba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Si ubwa mbere hagaragaye impungenge nk’izi. Hari ibimenyetso byagiye bitangwa n’inzego z’ubutasi, byerekana ko Iran yagerageje kugaba ibitero nk’ibi mu bindi bihugu, ndetse ikoresha abantu bari hanze bayifitiye icyizere.

Abaturage basabwe kuba maso, gutanga amakuru ku kintu cyose kidasanzwe, no gukorana n’inzego z’umutekano igihe cyose babonye ibikorwa by’amayeri n’ubushake bwo guhungabanya umutekano.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *