Igihugu cya Angola kigaragazwa nk’igihugu cya mbere muri afurika gifitiye umwenda mwinshi igihugu cy’ubushinwa kimaze kuba ikiri mu bihugu bitanga imfashanyo n’inguzanyo ku bihugu byinshi ku isi byiganjemo ibya afurika.
Iki gihugu cya Angola kiri kuri uyu mwanya wa Mbere ku inguzanyo cyangwa se ideni rigera kuri Miliyari zirenga 45 z’amadorali ya Amerika cyahawe n’ubushinwa nk’amafaranga azafasha Angola mu bikorwa biri kuzamura ubukungu bwayo nko Kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi byinshi.
Ethiopia niyo gihugu cya Kabiri aha yo ikaba ifitiye igihugu cy’ubushinwa Umwenda wa Miliyari 14 z’amadorali arengaho.
Aya mafaranga iki gihugu kibereyemo ubushinwa ni ayo kiri kwifashisha mu bikorwa by’iterambere birimo imishinga izagifasha kuzamura iterambere ryacyo binyuze mu gukomeza imishinga yari yaratangiye kugenda gake kubera ingengoyimari idahagije.
Ikindi gihugu ni Misiri iza ku mwanya wa Gatatu muri ibi bihugu bimaze kugwiza ideni ryinshi ry’ubushinwa.
Iki cyo gifite asaga Miliyari zirenga icyenda z’amadorali ya Amerika cyahawe n’ubushinwa.
Kenya nayo iri kuyingayinga ideni nk’iryo Misiri ifitiye ubushinwa kuko nayo ibufitiye agera kuri Miliyari Icyenda zirenga yifashishije mu kuzahura ubukungu bwayo mu bikorwa biyorohereza ubuhahirane.
Nigeria ifitiye ubushinwa ideni rya Miliyari Icyenda na Miliyoni 600 y’amadorali ya Amerika yafashije iki gihugu mu kwagura no gukomeza ibijyanye n’ubucuruzi.
