Apôtre Dr. Paul Gitwaza, uyobora Zion Temple Celebration Center/Authentic World Ministries, yagaragaje ikibazo cy’intambara ishingiye ku gushaka icyubahiro hagati y’abayobozi b’amadini mu Rwanda, avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bakirisitu. Ibi yabivuze mu cyigisho yatangiye muri Australia tariki 8 Ukuboza 2024, mu giterane yise Divine Provision.
Yagize icyo avuga ku nshingano z’abayobozi b’amatorero, anenga bamwe biyitirira amazina akomeye nk’Apôtre ariko badakora imirimo isanzwe iranga uwo mwanya, nko gushinga amatorero no kuyobora abandi mu buryo bwubaka. Yasabye abayobozi kwitwara nk’abahamagawe n’Imana, aho kurwanira icyubahiro cyangwa amazina.
Muri iyo nyigisho kandi, Dr. Gitwaza yagarutse ku myambarire ikwiye iranga abaramyi. Yavuze ku bahungu bambara imyenda idakwiriye nka deshire, abipfumura amatwi ndetse n’abishyiraho dreadlocks, avuga ko iyi mico ikomoka ku ba Rastafarians kandi ko abo ari abakozi ba sekibi. Iyi mvugo ntiyakiriwe kimwe n’abantu bose, bamwe bayisamiye hejuru abandi bakayinenga.
Yagarutse kandi ku bibazo biterwa n’abapasiteri n’abashumba bamaze igihe mu murimo w’Imana ariko badashimishwa n’uko abato babarusha amazina cyangwa impano, bituma hakomeza kugaragara ugushyamirana hagati yabo. Yanenze imyitwarire yo guharanira imyanya cyangwa gusenya abandi kugira ngo umuntu yigaragaze, avuga ko ari “ubwana mu mwuka.”
Dr. Gitwaza yasoje asaba abayobozi b’amatorero gushyira imbere ubumwe no kwirinda guhangana, kuko izi ntambara zituma abakirisitu babura icyizere n’amahoro. Yibukije ko uwahamagawe n’Imana atarwanira imyanya cyangwa amazina, ahubwo agaragaza imirimo myiza.
Leave a Reply