K’umunsi w’ejo imikino ya kamarampaka muri Basketball hakinywaga imikino ya Gatatu, REG BBC yakoze ibyo yasabwaga gukora yitwara neza itsinda UGB umukino wa gatatu yikurikiranya birangira ihise igera k’umukino wa nyuma, naho APR BCC yongera gutungurwa itsindwa na Patriots BCC amanita 65-59 ihita ibona itsinzi ya kabiri kuri imwe ya APR BBC.
REG BBC yasabwaga gutsinda umukino igahita ibona insinzi 3-0 ubundi igahita ibona tike ya ½, yaje kubieraho kuko yitwaye neza itsinda UGB amanita 89-81, bias n’aho REG BCC yarushije ikipe ya UGB muri iyi mikino kuko iyitsinze imikino itatu yose idakoramo.
Umukino warutegerejwe n’abantu benshi n’uwahuje ikipe ya APR BBC n’ikipe ya Patriots mbere y’uko bakina amakipe yombi yanganyaga umukino umwe kuri umwe, uyu mukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsinda amanita menshi, agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 18, agace ka kabiri Patriots BBC yaje kwisubiraho yigaranzura APR BBC ibifashijwemo na Williams Isaiah maze birangira iyoboye agace ka kabiri.
Gusa ikipe ya APR BBC yarangiye iyoboye n’amanota 37 kuri 33 ibifashijwemo n’abasore nka liou Diarra na Youssoupha Ndoye batsindiye Ikipe y’Ingabo amanota menshi.
Agace ka Gatatu katangiranye amahane menshi cyane gusa aha niho byasobanukiwe neza kuko ikipe ya Patriots BBC yitwaye neza muri aka gace kuko yabshije gutsinda amanita 19 mu gihe ikipe ya APR BBC yatsinzemo amanita 5 gusa.
Umukino warangiye Patriots yongeye gukora mu jisho APR BBC iyitsinda umukino wa kabiri n’amanota 65-59, iba ibonye insinzi Ebyiri kui imwe ya APR BBC.
Mu mukino wa Kane utegerejwe n’abantu benshi ahanga ho hazaca uwambaye kuko APR BBC iramutse ikoze ikosa Patriots igatsinda yahitaigera k’umukino wa nyuma APR BBC igahita isezererwa.
Umukino wa kane uzahuza APR na Patriots, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025 saa 19:00 muri BK Arena.







