Kuri icyi cyumweru muri Bk Arena hari hategerejwe umukino ukomeye muri basketball mu mikino yakamparampaka ya 1/2, nyuma yuko imikino isanzwe iteganyijwe gukinywa aba arimikino 4, iyi mikino yaje kurangira yose ikipe ya APR BBC na Patriots BBC zose zinganya insizi Ebyiri kuri ebyiri, biba ngombwa ko hitabazwa umukino wa Gatanu kugira ngo haboneke ikipe ikomeza.
Kuri icyi cyumweru ikipe ya APR BBC yaje gutsinda ikipe ya Patriots amanota 81-67, biza kurangira ihise iyisezerera ku nsinzi eshatu kuri ebyiri,mbere yuko uno mukino uba amakipe yombi yari yaranganyije imikino ibiri kuri ibiri aho umukino wa mbere Patriots BBC ariyo yawutsinze, maze umukino wa Kabiri utsindwa na APR BBC baba banganyije itsinzi imwe kuri imwe, umukino wa Gatatu Patriots irawutsinda iba igize insinzi ebyiri kurimwe ya APR BBC , bagiye gukina umukino wa gatatu Patriots yasbwaga gutsinda gusa APR BBC iza kwihagararaho itsinda umukino amakipe yombi aba anaganyije imikino ibiri kuri ibiri biba ngombwa ko bakina umukino wa gatanu ugomba kujyena ugomba gukomeza k’umukino wa nyuma uko byagenda kose, biza kurangira ikipe ya APR BBC ibyitwayemo neza cyane igera ku’umukino wanyuma.
N’umukino wakurikiranywe n’ibyamamare bigiye bitandukanye hano mu Rwanda harimo abahanzi ndetse n’abakinnyi kuko warutegerejwe n’abakunzi ba basketball batari bake kuko warumukino twagereranya na final, ikipe ya APR BBC nkuko yabignje ku wa gatatanu itsinda n’ubundi yongeye kugaruka iri hejuru cyane ibifashijwe n’abasore nka ba Ntore Habimana, yusu Ndoe n’abandi bagiye batandukanye bakoze amanota menshi cyane barusha ikipe ya Patriots BBC ikunze kugora iyi kipe ya APR BBC ariko kuri iyi nshuro n’ubwo bagerageje kwitwara neza byaje kwanga ntibabasha kugera k’umukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma uzahuza REG BBC na APR BBC, REG nayo yageze k’umukino wa nyuma nyuma yo gutsinda UGB BBC imikino itatu y’ikurikiranya k’uburyo buyoroheye,Amakipe yombi azakina imikino ishobora kugera kuri irindwi, ikipe izatanga indi kubona intsinzi enye yegukane igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball
Umukino wa APR BBC na REG azaba arumukino mwiza cya kuko yose yerekanye ko aramakipe akomeye bigendanye n’abakinnyi amakipe yombi afite, n’uko bigaragaje mu mikino ya 1/2 irangiye, gusa REG ntago ntago ijya ipfa gushobor aAPR BBC muri basketball urebye imikino yagiye ibahuza ikipe ya APR BBC iba iri hejuru.





