APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 81-72 mu mukino wa gatanu mu ya nyuma ya Kamarampaka, ikagira intsinzi enye yasabwaga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga muri 2025 nimbwo muri BK Arena hakinwaga umukino wa gatanu ahao ikipe ya APRBByasabwaga gutsinda umukino umwe ikegukana igikombe cya shampiyona aya Basketball y’umwaka wa 2025, yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 81-71 ihita yuzuza insinzi enye kuri imwe ya REG BBC.
Wari umukino wihuta cyane bubijyanye no gutsinda amanota by’umwihariko mu gace kambere k’umukino gusa ikipe ya APR BBC yagiye irusha ikipe ya REG BBC k’uburyo bwose bushoboka, byaje no kubahesha insinzi ya kane yatumye begukana shampiyona ya Basketball 2025 nyuma y’uko bari baherutse kwegukana umwanya wa Gatatu mu BALL 2025.
Agace kambere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 17-15 ya REG BBC,mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje kujyenda yegeranye kuko karangiye REG itsinse amanita 20 kuri 18, byanatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anaganya amanita 35-35.
Mu gace ka gatatu ikipe ya APR BBC yagagaje itandukaniro ibifashijwemo n’abasore bayo barimo oussoupha Ndoye na Antino Jackson bayitsindira amanota menshi, aka gace kaje kurangira APR BBC iyoboye n’amanota 56-54 nabwo amakipe yombi yaracyegeranye.
Mu gace kanyuma nibwo byaje gusobanuka ikipe ya APR BBC isoza umukino iyoboye n’amanota 81-72 ihita yegukana igihembo cya miliyoni 15Frw.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye James Maye wa APR BBC, umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Aliou Diarra wa APR BBC.
Uwatsinze amanota menshi yabaye Jean Jacques Boissy wa REG BBC, uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi yabaye Elliot Cole wa Patriots BBC.
Myugariro mwiza yabaye Umunya-Nigeria, Garba Chingka Kennedy wa Orion BBC, mu gihe uwazamuye urwego kurusha abandi muri uyu mwaka yabaye Kayondo Eric wa UGB BBC
APR BBC ninayo izahagararira u Rwanda muri Ball 2026.












