Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR FC igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanaga n’imwe mu makipe akomeye muri Africa

APR FC igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanaga n’imwe mu makipe akomeye muri Africa

Ikipe ya APR FC iri guteganya gukina umukino mpuzamahanga wa Gicuti n’imwe mu makipe akomeye hano k’umugabane wa Africa ndetse uwo mukino amakuru ahari aravuga ko ushobora kuba tariki ya 2 Kanama muri Sitade Amahoro.

Iyi kipe ya APR FC nyuma y’uko yongereye imbaraga nyinji kuko yinjije abakinnyi bagera ku 10 muri uyu mwaka w’imikino, bijyendanye nuko izahagarira u Rwanda mu mikino ny’Africa ndetse ngo uyu mwaka ikaba ifite n’intego zo kujyera mu matsinda ya CAF Champion League igiye kwipima n’imwe mu makipe akaomeye hano k’umugabane wa Afica ndetse ifite n’ibigwi.

Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko hari amakipe atandukanye baganiriye ariko kugeza ubu bataremeza iyo bashobora gukina.

Ati “Dufite amakipe menshi turimo twandikirana na yo kubera ko hari abatangiye bakerewe, ntiturafata abo ari bo ariko ayo matariki turabiteganya cyane, uyu munsi ndaza kubimenya. Ikipe twavuganye ni Kaizer Chiefs FC ariko hari irushanwa bafite ritangira tariki ya 2 cyangwa iya 3 Kanama, birasa n’aho byagoranye.”

Amakuru aravugwa ko amakipe arimo gutekerezwaho ko yazavamo ikipe imwe bazakina harimo Simba yo muri Tanzania na ASEC Mimosas yo muri Côte d’Ivoire.

Amakuru dukesha Igihe.com arvuga ko APR FC yamaze kumenyesha FERWAFA ko hari umukino wa gicuti iteganya ariko itarayandikira mu buryo bwemewe.

Kurundi ruhande mu gihe APR FC iteganya umukino wa Gicuti tariki ya 2 Kanama 2025 muri sitade Amahoro, ikipe ya Rayon Sport nayo izakina umukino wa Gicuti na Yanga African yo muri Tanzania Muri ‘Rayon Day’ tariki ya 15 Kanama 2025 muri sitade amahoro.

amakipe arimo gutekerezwaho ko yazavamo ikipe imwe bazakina harimo Simba yo muri Tanzania na ASEC Mimosas yo muri Côte d’Ivoire.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *