Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR FC izamurikira abakunzi bayo igishushanyo mbonera cya Sitade ikirenga izubakwa i shyorongi mu birori byo kwizihizaisabukuru y’ imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe

APR FC izamurikira abakunzi bayo igishushanyo mbonera cya Sitade ikirenga izubakwa i shyorongi mu birori byo kwizihizaisabukuru y’ imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, kuri iyi nshuro ibyo birori bizahurirana n’isabukuru y’imyaka 32 ikipe y’ingabo z’igihugu imaze ishinzwe, ibiroro byo kwizihiza ibyo birori byose bikazabera kumurindi mu karere ka Gicumbi.

Ikipe ya APR FC iri mumbyiteguro ikomeye cyane haba kuruhande rw’Abayobozi ndetse no kuruhande rw’abafana mu birori bidasnzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze ishinzwe bikazanahurirana n’umunsi wo kwibohora. abafana ndetse n’abakunzi ba Nyamukandagira barimo kugura amatike ku mbwinshi kugira ngo bazajya gufatanya n’abayobozi bayo kwizihiza ibyiza ino kipe yagezeho muriyo myaka 32, APR FC yashinzwe tariki ya Nyakanga 1993 ishingirwa kumurindi mu karere ka Gicumbi ari naho hatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri ibi birori by’imbonekarimwe dore ko kuva muriyo myaka yose ishize ni kunshuro ya kabiri igiye kubyizihiza, kuri iyinshuro ngo bizaba aribicika cyane kuko ngo muri ibi biroro bizitababirwa n’abantu bagiye batandukanye harimo n’abayobizi bakuru mu gihugu, hazerekanirwamo ibintu byinshi ndetse habe n’ubusabane abakinnyi abayozi basangire n’abafana.

bimwe mubyo APR FC byingenzi izerekaniramo hano n’uko izamurika igishushanyo mbonera cya sitade ikirenga izubakwa ishyorongi iyi kipe ikajya ihakirira imikino yayo yose, ikindi kintu n’uko aribwo bazerekana abakinnyi bose iyi kipe izifashisaha umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026 bivuze ko na rutahizamu wenyine ubura ngo bizagera icyo gihe yaramaze gusinya agomba kuba ari kumwe n’abandi, ikindi n’uko ari nabwo izerekana umwambaro izakoresha umwaka w’imikino utaha, ikindi cyingenzi izerekanira muri ibyo birori n’uko arinabwo izamurika ibirango byayo bishya birimo na Logo yahindutse, ikindi n’uko izamanura n’ibikombe byose yatwaye harimo 23 bya shampiyona 13 by’igikombe cy’Amahoro ikabyereka abafana imbonankubone uko byakabaye.

Abakunzi ba APR FC Byumwihariko bategerezanyije kureba igishushanyo mbonera cya sitade yabo igiye kuzubakwa ishyorongi, amatikike akomeje kugurwa ku mbwinshi.

APR FC izizihiza isabukuru y’imyaka 32 imaze ishinzwe ku wa 4 Nyakanaga 2025 ku murindi mu karere ka Gicumbi

APR FC izereka abakinnyi n’abatoza izakore umwaka w’imikino utaha.

APR FC izamurika ibikombe byose yatwaye ndetse inamurike igishushanyo mbonera cya sitade ikirenga

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *