K’umunsi w’Ejo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025 ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo ishyorongi ari naho izuba sitade yayo nshya yitwa sitade ikirenga.APR FC yabaye ikipe ya kabiri nyuma ya Rayon Sport yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino 2025/2026.
N’imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru Abderrahim Taleb ndetse yagaragayemo amabakinnyi bashya iheruka gusinyisha gusa sibose ndetse n’abandi bakomeye bari basanzwe bakina muri iyi kipe. Mu bakinnyi bashya bitabiye imyitozo harimo Ngabonziza Pacifique uheruka kuva muri Police FC, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bavuye muri Rayon Sports n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali.
Mu bakinnyi basanzwe bakomeze imyitozo harimo abanyamahanga Mamadou Lamine Bah, Alioum Souane, Richmond Lamptey, Mamadou Sy, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Dauda Yussif Seif.Mu Banyarwanda basanzwe muri APR FC, Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Mugiraneza Froduard, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier kongeraho Niyibizi Ramadhan uheruka kongera amasezerano nabo bagaragaye muri iyi myitozo ya mbere.
APR FC kandi k’umunsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 nibwo izerekeza mu karere ka Gicumbi ku Murindi ibyo bisi tujye ku ivuko, ni mubirori bidasnzwe abakunzi, abakinnyi n’abayozi bazaba bajyiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 imaze ivutse kuko yashinzwe muri 1993.
Bikaba biteganyijwe ko ari nabwo izerekana abakunzi bayo abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino, ndetse inamurike igishushanyo mbonera cya sitade nshya izubakwa I shyorongi, ndetse inekane ibirango byayo bishya birimo na Logo yahindutse.
APR FC ifite gahunda yo kujyera mu matsinda umwaka utaha w’imikino, ndetse ngo ntanubwo yiteguye gutakaza bamwe mubakinnyi bayo bakomeje gushakishwa n’andi makipe.

n’Imyitozo yagagayemo Omborenga Fitina ndetse na Barafinda

Bugingo Hakim nawe ari mubakoze imyitozo


Umunyezamu Hakizimana Adolphe nawe ari mubakoze imyitozo




yakoreshejwe n’umutoza mukuru Abderrahim Taleb

yakoreshejwe n’umutoza mukuru Abderrahim Taleb

Iraguha Hadji nawe ari mubatangiye imyitozo

Ngabonziza Pacifique nawe yatangiye imyitozo muri APR FC