Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, isanzwe ifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Arsenal yashyize ubutumwa bwihariye bwo kwibuka, igira iti: “Kwibuka bisobanura ‘To Remember’, uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.” Ubu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye n’inkunga iyi kipe ikomeje guha u Rwanda no mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda bwatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo hasinywaga amasezerano yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda. Iyi gahunda yatumye u Rwanda rugaragara ku myambaro y’iyi kipe ndetse inatanga amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo no kwambukiranya imipaka mu mikoranire y’impande zombi. Amasezerano yaje kongerwa mu 2021 kubera umusaruro wayavuyemo biyemeza kongera amasezerano.
Abakinnyi ba Arsenal bakunze kugaragaza ubucuti bukomeye n’u Rwanda, aho bamwe bajya basura igihugu ndetse bagahabwa amahirwe yo gusura ingoro ndangamateka z’igihugu, by’umwihariko izibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka yashize, Arsenal yagaragaje ubwitange bwo gufatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka, aho abakinnyi bayo n’abandi bakozi bagiye batanga ubutumwa bwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no gusaba amahanga kwigira kuri ayo mateka.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hibukwa ubwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa mu gihugu hose. Arsenal nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo yagaragaje ko iri kumwe hamwe n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye nk’ibi, yifuriza abanyarwanda gukomeza kugira imbaraga zo kubaka u Rwanda rushya rutarangwa n’amacakubiri.

Arsenal yo mu igihugu cy’ubwongereza yifatanyije n’abannyarwanda ndetse n’Isi muri rusannge kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi 1994