Nyuma y’iminsi micye ikipe ya AS Kigali yandikiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buyisaba inama yihuse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025 nibwo habaye inama yahuje AS Kigali ndetse n’ubuyobizi bw’umujyi wa Kigali ahao Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yatangaje ko bamaze kujyenera Miliya1 Frw ikipe ya ASK igali mu myaka itanu ishize.
Ibi yabigarutse ubwo bari munama yari yabahurije hamwe haba ubuyozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bwa AS Kigali muri rusange kugira ngo higwe uko haboneka ubushobizi bw’uko ino kipe yazabaho umwaka utaha w’imikino.
Icyo iyi nama yarigamije n’ukurebera hamwe ukuntu umujyi wa Kigali wakonjyera amafaranga usanzwe ugenera iyi kipe kugira ngo batazongera kujyenda bahura n’ibibazo bigiye bitandukanye, kugeza ubungubu iyi kipe yavuze ko ibibazo ifite nibitabasha gukemuka nko guhemba abakinnyi n’abatoza ibirarane by’amezi atandatu itazakina shampiyona umwaka utaha.
Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, n’ingamba zo gufasha ikipe kwitabira shampiyona y’umwaka utaha. Wa 2025/2026.
Umujyi wa kigari kandi watangaje ko baganiriye n’ayo mikoro n’uburyo bwihariye bwo gukoresha ubushobozi buhari kugira ngo bizagendeza umwaka utaha, ndetse hafashwe n’ingamba z’uko umujyi wakigari wazamura umusaruro uwuturukaho umwaka utaha w’imikino.
Umujyi wa Kigali watangaje ko mu myaka itanu ishize imaze guha ikipe asanga Miliyali y’amafaranfa(1,000,000,000), gusa AS Kigali yo byibura y’aba ikipe y’abagabo n’abagore barifuza guhabwa miliyoni 600Frw umwaka utaha.
AS kigali ngo igomba no guhita itangira imyitozo bitarenze ku wa mbere batangire bitegure umwaka w’imikino gusa ntago havuzwe n’iba ibabazo byose bigiye guhita bikemuka, ariko ngo abahari babyemera bagomba gutangira imyitozo.

Umuyobozi w’umujyi wa kigali Dusengiyumva Samuel yatangaje ko bamaze guha ino kipe Miliyali 1 mu myaka 5 ishize

Ubuyozi bwa AS kigali buyobowe na perezida wayo shema Fabrice ko ibibazo ino kipe ifite nibidakemuka itazitabira shampiyona.