Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yongeye kugaragara mu ruhame ku nshuro ya mbere kuva hatangira intambara hagati ya Irani na Israel, mu kwezi gushize.
Khamenei, w’imyaka 86, yitabiriye umuhango wo kwibuka Ashoura, wabereye mu musigiti wa Imam Khomeini i Tehran, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi byabaye nyuma y’icyumweru kirenga ari mu kato, aho amakuru y’umutekano muke n’ibitero by’indege za Israel byari byatumye atagaragara mu ruhame.
Uyu muhango ni umwe mu y’ingenzi mu myemerere y’abayisilamu b’aba-Shi’ite, aho bibuka iyicwa rya Imam Hussein. Khamenei yagaragaye yicaye imbere y’imbaga y’abayoboke, barimo abasirikare, abayobozi b’idini n’abaturage, bose bamugaragarije icyizere n’icyubahiro.
Irani na Israel barwanye mu ntambara yamaze iminsi 12 muri Kamena 2025, yatangiye nyuma y’ibitero by’imbere mu gihugu byavuzweho uruhare rwa Mossad, ndetse n’inkunga ya Irani ku mirwano mu karere. Iyo ntambara yasize abantu barenga 900 bapfuye muri Irani, abandi benshi barakomereka, hanangirika ibikorwa remezo byinshi.
Khamenei yari amaze hafi ibyumweru bibiri adagaragara, bitera impungenge ku buzima bwe no ku buyobozi bwa Irani. Muri icyo gihe, yoherezaga ubutumwa bwanditse cyangwa bw’amajwi gusa, agaragaza ko igihugu kitagomba kwigera gitinya umwanzi.
Mu ijambo rye, Khamenei yashimangiye ko Irani itatsinzwe, ko ahubwo “yahaye igisubizo gikomeye ku banyamahanga bagerageje kuyihungabanya.” Yasabye abaturage gukomeza kwihangana no kwiyubaka, anashima abasirikare n’abaturage bagaragaje ubutwari mu gihe cy’intambara.
Kugaruka kwe mu ruhame bifatwa nk’icyemezo cy’ingenzi mu kongera gutuza abaturage, gutanga ubutumwa ku mahanga ko Irani igifite ubuyobozi bukomeye, no gukomeza ubumwe bw’igihugu nyuma y’ibihe bikomeye.