Uriel Ngozi Anitha Oputa wamamaye mu muziki wa Nigeria ku mazina ya Uriel Musicstar yashokoreye ku inama abakobwa n’abagore bishimira kumenyerwa burikimwe n’abagabo babo nyamara bibateza igisuzuguriro.

uyu munya Nigeria uzwi nka Uriel aherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugore wese cyangwa umukobwa yakabaye ashakisha amafaranga yihariye kabonye niyo yaba make cyane kuko iyo umugabo agiye amenya burikimwe cyose ukeneye akakiguha ntacyo wishoboza bituma agusuzugura.
mu rugero uyu mukobwa yakoresheje ni nko kuba umugabo yatangira kumenyera umukobwa bimwe mu bikoresho bikenerwa by’ibanga nk’utwenda tw’imbere n’indi mirimbo ijyana n’ubwiza kimwe n’amavuta yisigwa.
Kuri Uriel we ngo abona umugabo wita kuri buri kimwe cy’umugore kuva hasi kugeza hejuru burimunsi nk’umwana muto bimurambira bikaba byanashyira mu bibazo umubano wabo ukaba ushobora kutaramba ngo urukundo rwabo rukomeze ruryohe.
Mu gihe uyu mukobwa umenyerewe mu biganiro bya televiziyo yibazaga gutyo bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri aya magambo ye bagaragaje ko ari mukuri ariko ko ntamuobwa ukennye ku rwego nk’urwo yavugaga wakabaye yihutira gushaka umugabo ahubwo akwiye kubanza gushaka akazi.
Gusa nanone nubwo abo bavuga uko ku mbuga nkoranyambaga abakobwa ntibasiba kugaragaza ko umukobwa ari uwo kurya amafaranga y’abagabo cyangwa se y’umugabo ku mpamvu bo bavuga ko umugabo yaremewe guhahira no gutunga urugo nk’umutware.
