Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda Benno View aravugwa mu rukundo n’umukobwa Witwa Jacky bari bamaze iminsi batavuga rumwe
Kuwa 05 Kamena 2025 nibwo uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane kumiyoboro ya YouTube yashyize hanze Ifoto ya Benno View ayishyiraho amagambo y’urukundo amubwira ko amukunda by’ukuri.
Ntabwo byatinze kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 06 Kamena 2025 Benno View yaje asubiza Uyu Uwase amubwira ko anyuzwe kuba amufite.
Aba bombi si ubwa mbere baba bagacishijeho kuko byigeze kubaho nyuma umubano wabo ukazamo agatotsi cyakora bakaza kongera kwiyunga dore ko banafitanye ibikorwa by’umuziki bagiye Bakora.
Mu biri kuvugwa nuko intandaro y’amagambo bari kubwirana aruko bashobora kuba bagiye Gushyira hanze bikaba Ari agatwiko ko kuyamamaza.
Benno View na Uwase bakoranye Indirimbo nyinshi zanakunzwe cyane nk’iyitwa nkubaganira imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700
