Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Bombori bombori muri Rayon Sport! ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sport mu bijyanye no kugura abakinnyi byonjye gufata indi ntera

Bombori bombori muri Rayon Sport! ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sport mu bijyanye no kugura abakinnyi byonjye gufata indi ntera

Umwuka ukomeje kuba mubi mu ikipe ya Ryon Sport bigaterwa n’uko ubuyobozi bw’iyikipe butari guhuza mu gufarta ibyemezo by’abakinnyi bagomba kwinjira muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.

 Hashize igihe gito gite muri Rayon Sport havuzwemo amakuru yo kudahuhuza hagati y’inzego ebyiri ziyobora ino kipe harimo urwego rukuru ruyobowe na Muvunnyi Poul rudahuza na komite nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée.

Byari byatangajwe mubinyamakuru bigeye bitandukanye gusa izi nzego ibyo zabyamaganiye kure zivuga ko zunze ubumwe ndetse zirimo no gutahiriza umugozi umwe, gusa uko iminsi irimo kugenda yicuma yo kugura abakinnyi umwuka mubi hagati yizi nzego zombie wongeye gututumba nyuma yahoo ngo Rayon Sport isinyishije abakinnyi hari bamwe mubuyobozi batabizi.

Amakuru dukesha IGIHEn’uko ubuyobozi bwa Rayon Sport butari guhuza mu bijyanye no kugura abakinnyi ngo buri ruhande ruri kujyenda rukora iyo rwishakiye rutamenyesheje urundi, Kimwe mu bishimangira ibi ni ukuba abakinnyi baheruka kugurwa n’iyi kipe ari bo Rushema Chris, Serumogo Ali wongereye amasezerano na Tambwe Gloire ukomoka mu Burundi bose barasinye amasezerano umutoza atabizi ndetse ndetse ngo hari nabamwe mubagize komite yo kugura abakinnyi batamenye amakuru yisinya ry’abo bakinnyi.

Amakuru ahari avuga ko gusinnyisha aba bakinnyi cyari icyemezo cya Perezida Twagirayezu Thaddée, yahisemo ngo gusinyisha aba bakinnyi nta numwe abibwiye, nkuko byagenze basinyisha Musoni Price kandi mubyukuri umutoza Lotfi atarabyifuzaga ko asinya.

Ubundi ngo umusore witwa Rushema Chris niwe wari warumvikannye na Rayon Sport, ndetse ngo niwe warumvikanye na komite ishinzwe kugura abakinnyi irimo Twagirayezu Thaddée, Gacinya Chance Denis, Irambona Eric na Afahmia Lotfi, ariko bamwe muri abo ntibari bazi igihe agomba gusinyira kuko baherukaga hari ibitarumvikanwaho ku mafaranga yagombaga kubona.

Igice cyirimo umutoza Lotfi ndetse na Gacinya na Poul Muvunyi ntago bahuza n’igice cya prezida Twagirayezu Thaddée kubijyanye n’abakinnyi bari gusinyishwa.

Twagirayezu Thaddée ngo impamvu yasinyishije bari bakinnyi ntawe abibwiye n’uko ngo yabonye ukwezi Kwa Kamena kugiye kurangira Rayon Sport iguze musoni Prince agahitamo kubasinyisha ntawe amenyesheje, kandi Twagirayezu Thaddée ntago yemerai barimobyo gusinyisha abakinnyi Umunya-Tunisia, Mohammed Chelli, Umunya-Algérie Rayane Hamouimeche n’umunyezamu w’Umunya-Mali Drissa Kouyaté, ahubwo yasabye ko bazabanza gukora igeragezwa.

Umutoza Lotfi ntago yishimiye ukutumvikana kuri muri Rayon Sportkubijyanye no kugura abakinnyi ko bakabanje bakamugisha inama mbere yo gusinyisha abakinnyi.

Lotfi ntago yishimiye imyitwarire y’abayobozi ba Rayon Sport

Prezida wa Rayon Sports yasinyishije Umurundi Tambwe Gloire atarumvikanyweho n’abagize komite yo kugura abakinnyi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *