Itahiwacu Bruce, Bruce Melodie Agiye Gushyira hanze Amashusho y’indirimbo ye nyuma yo Gusohora Alubumu yise Colourful Generation yashyize hanze mu kwezi gushize kwa mutarama 2025.
Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, binyuze ku rubuga rwa Instagram ya 155 AM inzu isanzwe ifasha Bruce Melodie mu bijyanye n’umuziki bashyize hanze itangazo rimenyesha ko Indirimbo Nshya ya Bruce Melodie igiye gusohoka.
Ibigaragara muri iri tangazo rya 155am ryashyizwe hanze biragaragaza ko Ari Indirimbo ya Bruce Melodie wenyine inasanzwe iri kuri Album ye Nshya Colourful Generation, ikindi nuko iyi ndirimbo Ari iy’urukundo.
Bruce Melodie Aherutse mu gihugu cya Nigeria aho yari agiye mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi album ye afatanyije na mugenzi we wo muri iki gihugu Joe boy bakoranye imwe mu iziri kuri Album ye, ni Indirimbo bise Beauty on fire.
Nyuma yo kuva muri Nigeria, Bruce Melodie kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, yagiranye ikiganiro na Radiyo ya kissfm yo muri Kenya ndetse nyuma yo kuhava Afite ikindi kiganiro na Radiocity ku I saa munani z’igicamunsi.

Hategujwe Indirimbo Nshya ya Bruce Melodie