Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Burna Boy ukomeje gutungura isi kubera urwego agezejejeho umuziki wo muri icyo gihugu cya Nigeria na Afurika muri rusange ahatanye n’ibyamamare mu muziki ku isi nka Kendrick lamar na Lil wayne.

Ni mu bihembo bya BET awards birimo abahanzi batandukanye bitewe n’ibyiciro barimo, uyu munya Nigeria Burnaboy we kuri iyi nshuro yisanze ahanganye na Kendrick lamar,Grake na Lil wayne bo muri Amerika.
Ni mu cyiciro cya Best Male Hiphop artist aho muri iki cyiciro Burnaboy ahuriyemo n’aba bahanzi bamaze kuba ibirangirire mu muzika w’isi byabazamuriye izina.
Nubwo Hari kugaragazwa cyane amazina ya Burnaboy,Drake,Lil wayne na Kendrick lamar muri iki cyiciro harimo n’abandi bahanzi bakomeye nka Tyler,Future,key Glock,Bossman Dlow na Bigxthaplus.
Kendrick lamar kimwe na Tyler the director kand banahatanye mu kindi cyiciro cya Video Director of the year ni ukuvuga Umuhanga mu kugenzura no kuyobora ifatwa ry’amashusho mwia w’umwaka Kendirick lamar akongera kugaruka mu kicirp cya Viewer’s Choice award ahuriyemo na Chris brown,Doech,na SZA mu yindi ndirimbo bafitanye bise Luther.
Izi ndirimbo za Kendrick lamar zihatanye muri iki cyiciro cya Viewer’s Choice award zarebwe kuri youtube mu buryo bukurikira:
Amajwi y’indirimbo luther ya Kendrick lamar na SZA yashyizwe hanze mbere mu mezi atanu ashize yakinwe inshuro Miliyoni 111 mugihe andi mashusho yayo amaze hanze ibyumweru bibiri amaze kurebwa na Miliyoni 20.
mugihe kandi indirimbo ye Not like us imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 337 mu gihe cy’amezi 10 imaze ishyizwe hanze.
Tubibutse ko ibihembo bya BET awards bizatangwa tariki 09/06/2025


