Butera knowless na King James Basusurukije abitabiriye Gahunda yo kwegera abaturage yabereye muri Bk arena aho Perezida Paul Kagame yaganiye n’abaturage

Abahanzi bamaze kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda, Butera Jeanne D’arc ingabire uzwi mu muziki nka Knowless Butera na Ruhumuriza James wamamaye nka King James Basusurukije abitabiriye Gahunda yo kwegera abaturage yabaye kuri uyu wa 16 werurwe 2025, yabereye muri Bk arena aho umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul kagame yaganiye n’abatuye umujyi wa Kigali n’abandi baturutse mu bindi bice by’u Rwanda.
Aba bahanzi banyuze imbaga y’abari muri Bk arena babinyujije mu inganzo cyane mu ndirimbo zo gucinya akadiho kimwe n’izigaruka ku indangagaciro.
Zimwe mu ndirimbo bifashishije harimo iyitwa ganyobwe y’umuhanzi king James yasohoye mu mwaka wa 2019 mugihe Knowless we yanyuze abari muri Bk arena cyane mu ndirimbo Baramushaka yashyize hanze muwa 2015.
Ibyamamare bitandukanye byagaragaye muri Bk arena harimo:
Tom close n’umufasha we
Clapton kibonke
Nel ngabo
Platin nemeye
Anitha pendo
Divine uzwi mu kubyina
Papa sava n”abandi benshi.
Umuhanga mu kuvanga imiziki Dj ira wari mu bitabiriye iyi gahunda yaboneyeho asaba umukuru w’igihugu perezida Paul kagame ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame arabwemererwa.

king James yaririmbiye abari muri Bk Arena

