Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Byamaze Gutangazwa igihe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru,hano m’u Rwanda izatangirira

Byamaze Gutangazwa igihe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru,hano m’u Rwanda izatangirira

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, #Rwanda #PremierLeague izatangira tariki ya 15/08/2025 umunsi mukuru Bikiramariya azaba yasubiye mi ijuru, uwo munsi ukaba aba ari n’ikiruhuko. nkuko byatangajwe n’ishyirarahamwe ry’umupira w’amaguru hano m’u Rwanda.

kugeza kuri ubungu amakipe aracyiyubaka haba m’ugushaka abakinnyi ndetse n’abatoza,amakipe arimo ya APR FC, Mukura Vs, Police FC kugeza kuri ubungubu ntago arabona abatoza kugeza ubungu baracyashakisha abatoza bazabafasha m’umwaka utaha w’imikino wa 2024/2026.

Bivuze y’uko habura amezi abiri n’iminsi ibiri ngo shampiyona itangire, isoko ry’abakinnyi riracyafunguye kugeza tariki ya 30/08/2025. bivuze ko isoko ryo kugura abakinnyi rizafunga shampiyona yaratangiye.

Ibyo bivuze ko kandi APR FC yatwaye shampiyona n’igikombe cy’amahoro izahura na Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma ikaba n’iya kabiri muri shampiyona muri weekend ya tariki ya 9-10/08/2025 muri #FERWAFA Super Cup 2025.

N’ukuvuga kandi ko Gicumbi na AS Muhanga zigomba kuzasimbura ikipe nka Vision FC na Muhazi United z’amanutse mu icyiciro cya kabiri.

APR FC nta mukinnyi n’umwe iratakaza ikimukeneye kandi yamaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri bane ni mu gihe Rayon Sport yo yamaze gutakaza kapiteni wayo werekeje muri Jamus yo muri Sudani y’Epfo, ikaba imaze gusinyisha umukinnyi umwe rukumbi yakuye m’uburundi ariwe Prince Musoni n’ubwo amakuru dukesha Sam Karenze avuga ko uyu musore wari waguzwe Miliyoni 15 asho kuba agiye gusesa amasezerano n’iyi kipe ataratangira no kuyikinira.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, #Rwanda #PremierLeague izatangira tariki ya 15/08/2025

Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanywe na APR FC

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *