Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Byamaze gutangazwa ko Xabi Alonso azatangira imirimo ye nk’umutoza mukuru wa Real Madrid mu kwezi Gutaha

Byamaze gutangazwa ko Xabi Alonso azatangira imirimo ye nk’umutoza mukuru wa Real Madrid mu kwezi Gutaha

Byatangiye umwaka ushize wa 2024 ibinyamakuru bitandukannye bivuga ko Xabi Alonso ariwe mutoza ikipe ya Real Madrid ibona ko ariwe wazasimbura muzehe Carlo Ancelotti mugihe yazaba agiye, kugeza ubungubu nuko ibyo byose byamaze gushirwaho akadomo kuko Xabi Alnso yamaze gusinya amasezerano muri Real Madrid azamugeza muri 2028 akabaje gusimbura Ancelotti nawe wamaze kumvikana n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Biteganyijwe ko Ancelotti uri kugana k’umusozo we muri Real Madrid kuko yamaze no gusezera azakorerwa ibirori byo kumusezeraho nk’umutoza w’umunyabigwi wabagejeje kuri byinshi mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiriye bigomaba gutangira gutegurwa muri icyi cy’umweru kuko biteganyijwe ko azatangira imirimo ye mu ikipe y’igihugu ya Brazil guhera tariki ya 26 Gicurasi 2025 aho yamaze kubwirwa ko icyintu cya mbere bamusaba ari ukwegukana igikombe cy’Isi cya 2026.

Naho Xabi Alonso we muri wekendi yashize nibwo yasezeraga abakunzi b’ikipe ya Bayern Leverkusen dore ko ino kipe arinayo yubakiyemo amateka amugejeje ku gasongero ko gutoza ikipe nak Real Madrid bigendanye n’ibyo yakoze muri iy’ikipe nko kuyisanga ari ikipe icirirtse akayihesha igikombe cya shampiyona, ndetse akanayigeza k’umukino wa nyuma wa Europre League.

Biteganyijwe ko Xabi Alonso agomba gutangira imirimo ye yo gutoza ikipe ya Real Madri guhera tariki 1 Kamena 2025 n’ukuvuga ukwezi gutaha aho azaba aje kwitegura kuzajya ikipe mu igikombe cy’Isi cyama Club cyizatangira kuva kuva tariki 14 nyakanga kigeze tariki ya 13 Kanama, kiazabera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

Xabi Alonso azatangira imirimo ye nk’umutoza mukuru wa Real Madrid mu kwezi Gutaha guhera

Xabi Alonso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Real Madrid

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *