Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Byasabye Perezida wa Tanzania Samia Sluhu Hassan kugira ngo Yanga SC yemere gukina na Simba

Byasabye Perezida wa Tanzania Samia Sluhu Hassan kugira ngo Yanga SC yemere gukina na Simba

K’umunsi w’ejo nibwo Perezida wa Tanzania Samia Sluhu Hassan yakiriye mubiro bye  I Dodoma ubuyobozi bwa Yanga SC na Simba SC ubundi bemeranya ko umukino umukino wagombaga kubahuza ariko ntube ugomba kuzakinywa tariki ya 25 z’’uku Kwezi.

Uyu mukino wagombaga  gukinywa ari umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania wagomabaga guhuza Simba na Yanga SCwagombaga kuba warakinywe tariki ya 8 Werurwe 2025. Impamvu uyu mukino utabereye igihe ikipe ya Simba yafashe umwanzuro wo kutajya  gukina uwo mukino kubera ko mbere y’uko umukino ukinywa yagiye gukorera imyitozo kuri sitade Uwanja Mkapa  ngo ikore imyitozo ibanziriza umukino nk’uko amategeko abigenga mbere y’umukino ikipe yasuye igomba gukorera imyitozo kuri sitade bazakiniramo, Gusa Simba yaje kwangirwa kwinjira kuri sitade birangira isubiye kuri Hotel yaricumbitsemo idakoze imyitozo.

Nyuma y’uko yambuwe uburenganzira bwayo bwo gukora imyitozo ibanziriza umukino ikipe yahise ifata umwanzuro ko itagomba gukina umukino kubera kubuzwa uburenganzira bwayo buteganywa n’itegeko, mu itangazo ikipe ya Simba  yashyize hanze yavuze ko bakurikije ingingo ya 15(45) y’Amategeko y’icyiciro cya mbere muri Tanzania ivuga ko ikipe yasuye igomba gukorera imyitozo byibura rimwe mbere kuri sitade izakiraho mbere y’umunsi umwe y’uko umukino uba.

Icyo Yanga SC yagiye kuri sitade nk’ibisanzwe ikora ibikorwa byose biba biteganyijwe gusa biza kurangira batashye kubera ko babuze ikipe bakina, icyo gihe Yanga yashinja Simba ko ishobora gushyira amarozi mu ikibuga bityo babima ikibuga ngo bakore imyitozo.

N’ubwo uyu mukino uzakinywa mbere yaho Yanga SC yari yavuze ko izakina uwo mukino aruko bamwe mu bayozi bayobora umupira w’amaguru bagomba kubanza kwegura,bamwe mu bayobozi bayobora Tanzania Primier League Board  yamaze kwegura nk’uko  babyifuzaga ndetse n’abandi bayozi bagiye birikanywa.

Uyu mukino uzaba tariki ya 25 z’uku kwezi nyuma y’uko Perezida wa Tanzania Samia Sluhu Hassan ariwe wabigizemo uruhare yababwiye ko ibyo bashaka byose bazabihabwa kugira ngo uyu mukino uzabashe kugenda neza,kuko Yanga SC yifuza ko Simba yaterwa mpaga.

Perezida wa Tanzania Samia Sluhu Hassan yakiriye mubiro bye  I Dodoma ubuyobozi bwa Yanga SC na Simba SC

Kariakoo Derby izakinywa tariki ya 25 z’uku kwezi kwa Gatandatu

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *