Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Captain Bruno Fernandes yafashe icyemezo cyo kuguma i Manchester

Captain Bruno Fernandes yafashe icyemezo cyo kuguma i Manchester

Captain Bruno Fernandes yafashe icyemezo cyo kuguma i Manchester nyuma y’inkuru nyinshi zari zimaze iminsi zandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu musore ashobora kuba agiye kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal yo muri Soudi Arbia yamwifuzaga cyane ndetse yemeraga no kumukubira umushahara asanzwe ahembwa muri Manchester United maze ikawukuba inshuro 3 zose.

Nyuma y’uko ino kipe ya Al Hilal ibwiye Bruno Fernandes ko naramuka ayijemo izamuha ibintu bihambaye ikamukubira umushahara inshuro eshatu ndetse n’ibindi bintu byinshi bigeye bitandukanye harimo ama prime ari hejuru, uyu musore nyuma yo kubitekerezaho maze akaganira n’umutoza wa Machester United akamwereka imishinga bafite ndetse n’abakinnyi bitegura gusinyisha yahise afata icyemezo cy’uko azaguma I Manchester.

Ibya amafaranga y’umurengera Al Hilal yamuhaga yabyirangagije maze yumvira umutoza Rúben Amorim wamweretse ko akamukeneye cyane kandi ari we ashaka kubakiraho ibintu byose muri Manchester United umwaka utaha w’imikino.

Nubwo Manchester United itazakina amarushanywa yo k’umugabane w’iburayi ntago iri kureka kwiyubaka ngo irbr ko igisebo yagize muri uyu mwaka yagikuraho kuko yatangiye kwibikaho abakinyi bako barimo Matheus Cunha bakuye muri Wolves ndetse vuba bidatinze baribikaho n’umusore Bryan Mbeumo na Ryan Aít Nouri.

Manchester united ifite aba basore umwaka utaha ishobora kuzaba ityaye cyane kuko n’abasore bakiri bato kandi beza doreko bakiri no kwiruka kuri rutahizamu Gyokeres nubwo we akomeje kwifuzwa n’amakipe menshi ari ko nayo iracyafite amahirwe yo kumwegukana.

Captain Bruno Fernandes yafashe icyemezo cyo kuguma i Manchester

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *