Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael ari gusenga ngo agere ku kintu gikomeye muri uyu mwaka wa 2025 ibyaciye amarenga yo kuba agifite gahunda ikomeye muzo amaze iminsi avuga ko ashaka gukora.
Ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mugabo uvugwaho agatubutse umaze kumenyekana mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro cyane mu gushora imari mu muziki n’imikino itandukanye yagiye ho avuga ko ari gusengera igitangaza gikomeye muri uyu mwaka wa 2025.
Ni mu gihe kandi yakurikije aya magambo amafoto y’urugendo rwe yagiriye mu mahanga nabyo bivugwa ko bifitanye isano n’akazi by’umwihariko ibijyanye no n’ishoramari mu muziki.
Mu bikorwa by’ingenzi biri kuvugwa mu bigize urugendo rwe harimo n’ibihamije kuzana umuhanzi w’icyamamare Chris Bron amaze iminsi agaragaza ko ashaka kugarura muri afurika(Rwanda) n’ubwo yagiye ahabwa inama yo kuba abigenje gahoro kubera ingano y’amafaranga asabwa ngo uyu muhanze ataramire mu Rwanda.
Chris Brown ni umuhanzi uri mu myanya ya mbere y’abakomeye ku isi bimushyira mu ba mbere bahenze ku isoko ku girango agire aaho ataramira cyane ko aho yagiye ataramira ari mbarwa kubw’igiciro bisaba ndetse hari ibihugu bimwe byagiye binanirwa kumwishyura rimwe na rimwe nawe akinangira kubwo gusanga hari ibikorwaremezo bidahagije ngo abataramire.
