COP29: Inama y’Isi ku Mihindagurikire y’Ikirere Ibyemezo by’Ingenzi n’Ingamba z’Ibihugu mu Gukemura Iki Kibazo





Inama ya COP29 yabaye ku itariki ya 23 Ugushyingo 2024 mu gihugu cya Azerbaijan, ikaba yari inama mpuzamahanga yahuje abayobozi baturutse mu bihugu hafi 200. Iyi nama yari igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho ibihugu byasabye inkunga yo gufasha ibihugu bikennye byugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire, nka imyuzure, amapfa, n’ibura ry’umusaruro w’ibihingwa. Icyemezo kinini cyafashwe muri iyo nama ni ukwemeza inkunga ingana na miliyari 300 z’amadolari buri mwaka izatangwa mu myaka 10 iri imbere.

Gusa, ibihugu bikennye byavuze ko iyi nkunga idahagije, basaba inkunga ya miliyari 1000 buri mwaka, bagasaba ko ibikorwa byo gukemura imihindagurikire byakwitabwaho mu buryo burambye, aho kwibanda gusa ku ngamba z’igihe gito. Perezida wa Azerbaijan yashimangiye ko guhuza ibitekerezo n’ingamba byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bisaba imikoranire myiza hagati y’ibihugu byose, hagamijwe kugira ngo isi ibashe gukemura iki kibazo giteye inkeke.

Iyi nama yashimangiye ko gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bisaba ingufu nyinshi, harimo kubaka ibikorwa remezo birwanya imyuzure, guteza imbere ingufu zisubira nk’iz’amashanyarazi y’izuba n’umuyaga, ndetse no gufasha ibihugu bikennye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire.

Inama ya COP29 yigaga ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*