Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > D voice na Zuchu mu bahagaze neza kuri Audiomack mu cyumweru cya mbere cya Kamena

D voice na Zuchu mu bahagaze neza kuri Audiomack mu cyumweru cya mbere cya Kamena

Umunya Tanzania D Voice na Zuchu babarizwa mu inzu ya Wasaf y’umuhanzi Diamond platnumz bari mu bahanzi bahagaze neza ku rubuga rwa Audiomack ya afurika.

Aba bahanzi bagaragajwe n’uru rubuga nk’aba mbere bari gukundwa cyane aho aba bombi bahuriye mu ndirimbo bise baby mpya bakaba banahuriye muri iyi nzu ibafasha mu iby’umuziki ya Wasaf ikorera muri Tanzania yananyuzemo abandi bahanzi bakomeye nka Harmonize,Rayvany n’abandi.

Mu zindi ndirimbo zagaragajwe na Audiomack ku rutonde rw’abafite indirimbo nziza muri iki cyumweru ni TMZ Vibez na Spinall bahuriye mu ndirimbo bise Bon Appetit,Wendy Shay,Guchi,Phina na Bedjine kubera indirimbo yabo yitwa Too late.

Uru rutonde ruriho indirimbo nyinshi na save me ya Alorg,lock in ya Tim lyre na Boj,umunya Sudan Kizz Milton mu ndirimbo ye yitwa Fine Girls n’abandi bahanzi benshi kuko ari urutonde rw’abagera ku munane.

Aba bahanzi ni abo kwitegaho byinshi mu muziki wa afurika cyane ko atari buri muhanzi ugera kuri uru rutonde rugerwaho n’umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga bwinshi mu ibya muzika Ibintu binabazamurira igikundiro kubwo kumenywa n’abakurikira imbuga zicishwaho amakuru y’abahanzi n’ibihangano byabo bityo bigasakaza ubwamamare bwabo.

Ni mugihe kandi uru rubuga rwanashyize hanze zimwe mu ndirimbo zasoje ukwezi kwa gatanu zikinwe cyane zagarutsemo iya Kizz Daniel yahuriyemo n’abandi bahanzi nbarimo Bella Shmurda na Odumodublvck, Shatta wale n’abandi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *