Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > David Lappartient uyobora UCI yamaganye abatifuza ko Shampiyona y’Isi mu magare ibera mu Rwanda

David Lappartient uyobora UCI yamaganye abatifuza ko Shampiyona y’Isi mu magare ibera mu Rwanda

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yahamije ko Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 nta handi izabera uretse mu Rwanda, ashimangira ko nta mpamvu yatuma iyi mikino yimurwa ngo ijyanywe gukinirwa ahandi hatari mu Rwanda.

U Rwanda rwahawe kuzakira shampiyona y’Isi yo gusiganwea ku amagare izaba muruyu mwaka mu mpeshyi , rikazaba muri Nzeri 2025. Imyiteguro igeze kure, nubwo hari abavuga ko umutekano muke  uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)ngo ushobora gutuma iyi mikino yimurwa, bamwe bakifuza ko ryazabera  mu Busuwisi bashinja U Rwanda ko arirwo rwihishe inyuma y’umutekano muke uri muburasirazuba bwa congo, bityo ngo ibyo bika impamvu yo kwaka uburenganzira u Rwanda rwo kuzaryakira.

Presida w’ishyirahamweryo gusiganwa ku magare ku Isi Lappartient yavuze ko Abadashaka ko u Rwanda rwakira iyi mikino kandi ni abavuga rushyigikiye Umutwe wa M23 ukomeje kurwana mu Burasirazuba bwa RDC. Ni ibirego u Rwanda rwagiye rugaragaza ko bidafite ishingiro kuko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe

UCI Isaba ko Shampiyona Ikomeza Gutegurwa

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Cycling News, Lappartient yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma iyi mikino itabera mu Rwanda, ndetse yemeza ko ari umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 125 ya UCI.

Ati: “Nta bundi buryo buhari. Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe. Byari inzozi zanjye kuva natorerwa kuyobora UCI, kandi ni ishema rikomeye kubona tugeze kuri uru rwego.”

Yanagaragaje ko UCI iri gukorana na Leta y’u Rwanda kugira ngo abakinnyi bazitabira iyi mikino bazagerereyo ku buryo bworoshye, by’umwihariko hagakoreshwa RwandAir.

Ati: “Tuzi ko rimwe na rimwe kugera muri Afurika yo hagati bigorana, ariko turi gukorana n’u Rwanda kugira ngo dutegure uburyo bwiza bwo kworohereza abakinnyi ntanumwe ugomba kutazitabira kandi yakagombye kwitabira.”

Yongeyeho ko intego ya UCI ari uko ibihugu byose 54 bya Afurika byazohereza abakinnyi babyo, kuko iyi Shampiyona y’Isi izaba ari umwanya mwiza wo kwerekana ko Afurika na yo ishobora kwakira amarushanwa akomeye.

UCI yasohoye itangazo ku wa 31 Mutarama 2025, rigaragaza ko nubwo intambara iri kuba muri RDC, u Rwanda rufite umutekano usesuye, haba mu bijyanye n’ubukerarugendo no mu bucuruzi ntakibazo gihari cy’umutekano.

Iri tangazo ryagize riti: “Twizeye ko hazaboneka umwanzuro mwiza kandi unyuze mu mahoro ku biri kuba. UCI irashaka gushimangira ko siporo, cyane umukino w’amagare, ari ambasaderi w’amahoro, ubucuti n’ubufatanye.”

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, David Lappartient aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, aho bemeranyije ko bazakomeza guteza imbere iri rushanwa ndetse no kuzamura Tour du Rwanda ikagera ku rwego rw’Isi (World Tour).

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, rikazaba ari irushanwa rya 98 mu mateka y’Isi. Uyu ni umwanya ukomeye kuri Afurika, by’umwihariko ku Rwanda, mu kugaragaza ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Dore uko ingengabihe ya Shampiyona y’Isi 2025 iteye:

  • Tariki ya 21 Nzeri 2025

 Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo ku bagore n’abagabo.

  • Tariki ya 22 Nzeri 2025

Gusiganwa n’ibihe ku batarengeje imyaka 23.

  • Tariki ya 23-28 Nzeri 2025

 Hazakinwa amasiganwa atandukanye arimo n’ayo mu muhanda.

  • Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025: Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Ibilometero 42,4 birimo akazamuko ka metero 740.
  • Ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku bagore n’abatarengeje imyaka 23 ku ntera ya kilometero 119,3 aho harimo akazamuko ka metero 2435.

  • Ku wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku ngimbi  ku ntera y’ibilometero 119,3; harimo akazamuko ka metero 2435.

Gusiganwa mu muhanda ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23: ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko gakomeye gafite metero 3350.

  • Ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku bangavu: ku ntera y’ibilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520.

Gusiganwa mu muhanda ku bagore: ku ntera y’ibilometero 164,6 harimo akazamuko ka metero 3350.

  • Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe no kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera y’ibilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.

Iri rushanywa rizakinirwa mu mugi wa Kigali gusa aho bazajya bazenguruka kimihuru usibye agace kanyuma bazazenguruka umujyi wose wa Kigali.

Ikipe y’u Rwanda n’abafana b’umukino w’amagare bazaba bafite amahirwe yo gukurikirana abakinnyi bakomeye ku Isi basanzwe bakina amarushanwa akomeye bahataniye umudari wa zahabu murw’Imisozi Igihumbi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu Rwanda ni amahirwe akomeye ku gihugu, kikazerekana ubushobozi mu gutegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ubungubu U Rwanda rufatanyije na UCI bageze kure imyiteguro ibisabwa  byose biri kumurongo kugira ngo iri rushanywa rizagende neza.umurongo kugira ngo iri rushanywa rizagende neza.

Lappartient akomeje gushyigikira u Rwanda agaragaza ko mu Rwanda umutekano ari wose

President Paul kagame na Perezida wa UCI, David Lappartient

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimangiye ko nta kabuza Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda

Ibihugu byafurika byose 54 byasabwe kuzohereza abakinnyi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *