Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > davido yavuze impavu y’inyuguti ya 5 iri mu mazina ya album ye agiye gushyira hanze

davido yavuze impavu y’inyuguti ya 5 iri mu mazina ya album ye agiye gushyira hanze

umuhanzi w’umunya nigeria, david adedeji adeleki wamamaye mu muziki nka davido yasobanuye byunshi ku izina yitiriye album ye n’abamufashije kuyikoraho kugeza irangiye.

asobanura byinshi kuri album ye yise 5ive, davido yavuze ko ngo yashatse kureka kwita album ze amazina agezweho muri iyi minsi agahita ashyira inyuguti ya 5 ku mazina y’iyi album ikitwa 5ive inyuguti inafitanye isano n’iyi album ye nshya kuko ari iya gatanu kuri we kuva yatangira umuziki.

davido kandi yashyize hanze amazina y’abahanzi n’abatunganya indirimbo bagize uruhare kuri iyi album ye biganjemo abamaze kubaka izina mu muziki wa afurika ndetse no muri amerika.

abahanzi bamaze gutangazwa ko bakoranye n’uyu muhanzi mu ndirimbo zizasohoka kuri iyi album barimo:

  1. chris brown, umunya aamerika ukomeye banakoranye indirimbo yitwa blow my mind.
  2. victony wo mu gihugu cyabo cya nigeria, uyu akaba yaramenyekanye cyane ubwo yasohoraga indirimbo yitwa SOWETO.
  3. Omah lay nawe wo muri Nigeria uzwi mu ndirimbo nyinshi zirimo SOSO na GODLY.
  4. Odumodublvck nawe w’umunya nigeria
  5. chike wo muri nigeria wamenyekanye muyitwa running for you yakoranye na Simi.

Abatunganya indirimbo bamufashije barimo:

  1. loudaa
  2. tempoe
  3. shizziselebobo wakoranye igihe kinini na wizkid.

davido yanatangaje ko afitanye indirimbo nshya na chris brown izaba iri kuri iyi album ye 5ive izajya hanze mu kwezi gutaha.

uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze album hanze ari iyitwa timeless yakunzwe cyane.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *