Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yarahiriye gushaka umugore byeruye umunsi ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza yatwaye igikombe cya UEFA Champions league.

Diamond yatangaje ibi ubwo yari yahuye n’umuhanzi mugenzi we Bahati wo muri Kenya bakagirana ikiganiro kinini cy’ibanze mu busabe bwo ku mpande zombi.
Ubwo uyu muhanzi wo muri Kenya yageraga i Dar es salaam agahura na Diamond yabwiye Diamond platnumz ko umusatsi aherutse gukuraho azawusubizaho aruko Diamond Platnumz yakoe ubukwe agashaka umugore w’isezerano.
Diamond ntabwo yariye indimi kuko yahise asubiza Bahati wo muri Kenya ko azashaka umugore aruko ikipe yo mu bwongereza ya Arsenal yatwaye igikombe cya Uefa Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo.

Bahati aherutse kogosha umusatsi we(dreads) ubwo ikipe ya Arsenal yasezererwaga muri aya marushanwa ya Chamions league y’i burayi itsinzwe na Paris en Germain yo mu bufaransa nyamara yari yahaye intego umugore we ko Arsenal nitsindwa ari buhite awukuraho yanahise abikora mu gitondo cy’umunsi wakurikiye.
Aya magambo ya Diamond Platnumz yaciye abakunzi be bifuzaga ko akora ubukwe cyane ko nawe mu minsi mike yari yavuze ko ashaka gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Nigeria ubwo yanavugaga ko afite umugore wo muri Tanzania ashaka undi wa kabiri.
Nanone byahise bigaragariza abantu ko ibyo yavugaga yabeshyaga avuga iby’ubukwe bwe n’umunya Nigeria.
