Abahanzi b’abanya afurika aribo Diamond platnumz na Davido bakoreye arenga Miliyoni magana arindwi mu ijoro rimwe.

Umuhanzi Diamond platnumz we na mugenzi we bahuriye mu mwuga wo kuririmba byabagize ibirangirire bakoreye amafaranga Miliyoni 700 y’u Rwanda mu munsi umwe mu birori Bari batumiwemo gususurutsa abitabiriye isabukuru y’umuherwe Richard Quaye.
Hari kuwa 21 werurwe 2025, umunsi umuherwe wo mu gihugu cya Ghana witwa Richard Nii Armah Quaye ubwo yuzuzaga imyaka 41 yatumiye aba bahanzi nk’abataramiye abifatanyije nawe kuri uyu munsi udasanzwe kuri we.
Ku mpapuro zagaragaye z’inyandiko ziriho uko bahembwe hariho ko Diamond platnumz ariwe wahembwe menshi kuko yahembwe ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika hafi Miliyoni 840 zirenga mugihe Davido we yahawe ibihumbi 500 Ni arenga Miliyoni 700 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ibigwi bya diamond na Davido mu incamake.
Kuri YouTube Davido indirimbo afite yarebwe cyane Ni fall yashyize hanze mu myaka irindwi ishize imaze kurebwa na miliyoni 300.
Diamond platnumz we kuri uru rubuga rwa YouTube indirimbo afite yarebwe cyane Ni iyitwa yope yakoranye na Inoss B aho imaze kurebwa na miliyoni 247 mu myaka itanu imaze ishyizwe hanze.

