Umuraperi Drake uri mu bakunzwe muri Amerika no ku isi yatangaje ko agiye gutaramira abanyaburayi yari amaze imyaka hafi itandatu adaha ibyishimo.
Ibi bitaramo azakorera ku mugabane w’uburayi yavuze ko azanabikorana na Party next door akaba yarabihaye izina rya Some special show.
Uyu muraperi umaze kuba ikirangirire muri iyi njyana ikunzwe na benshi mu bice bitandukanye by’isi azagera mu mijyi yo mu bihugu nk’ubwongereza,ubuhorandi,ubudage,ubufaransa n’ahandi.
Ingengabihe y’incamake kuri ru rugendo rwa Drake iteye uku
ku intangiriro y’ibi bitaramo bya Drake azaba ari i Birmingham mu bwongereza aho azataramira kuva kuwa 20 na 21 mu kwezi kwa 7, aho azava yerekeza i Manchester naho mu bwongereza mu matariki yo kuwa 25 kugeza kuwa 26 muri uku kwezi kwa karindwi.
Drake azaaramira mu mujyi wa Amsterdam kuwa 30 kugeza kuwa 31 naho kuva tariki 06 ukwezi gukurikira ukwa karindwi Kanama 2025 abe ari gukorera igitaramo i Antwerp.
Muri uku kwezi kwa kanama drake azataramira mu mijyinitandukanye irimo Zurich,Cologne,Stockholm,Copenhagen no mu mujyi wa Milan mu butaliyani.
kuva mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri tariki 07 kugeza tariki 23 z’uko kwezi uyu muraperi azagera mu mijyi yo mu bihugu nk’ubufaransa,ubudage mu mijyi irimo Berlin,munich,Humburg na Paris.
Byaherukaga kuba kuri Drake mu myaka itandatu ishize bigaragara ko azahatangira ibyishimo byinshi kubw’urukumbuzi abakunzi be bamufitiye.

