Abahanzi nyarwanda nk’uko bisanzwe iki cyumweru naho abakunzi b’imyidagaduro bakomeje kujya mu buryohe bw’indirimbo z’abahanzi bakunda.

reka tubagezeho zimwe mu ndirimbo zasohotse muri iki cyumweru ziri gucurangwa cyane mu bice bitandukanye by’igihugu buri muntu yifuza kubyina cyangwa kumva agasoza icyumweru neza.
umuhanga mu kuririmba no gutunganya indirimbo umaze kubaka izina nka element, kuwa 24 werurwe yashyize hanze indirimbo ye nshya iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ni indirimbo yise Tombe yagaragayemo umubyinnyi mpuzamahanga uzwi kumazina ya Sherie silver.
kugeza ubu mugihe cy’iminsi itandatu imaze ishyizwe hanze imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi magana inani ku rubuga rwa youtube.
mbere yaho gato, kuwa 23 werurwe 2025, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago pon dat yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise kwa Elo bivugwa ko yayikoreye umukunzi we.
iyi ndirimbo uri shene ya youtube y’uyu muhanzi imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 84, ni indirimbo yanagaragayemo umukunzi we.
abahanzi barimo diez dola, josh kid na yee fanta ubifatanya no gutunganya amajwi y’indirimbo bashyize hanze indirimbo yabo nshya, ni iyitwa umusinzi.
bashyize hanze iyi ndirimbo kuwa 28 werurwe 2025 imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 20.
umuhanzi yampano kandi nawe yashyize hanze indirimbo yise igikwiye kuwa 27 werurwe 2025 ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50 kuri shene ye ya youtube mu gihe cy’iminsi ibiri imaze hanze.
tonalite na kenny kai bahuje imbaraga nabo bakora indirimbo, ni indirimbo banashyize hanze kuwa 28 werurwe 2025, ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bitanu iri ku muyoboro wa youtube wa kenny kai.

