Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FC Barcelona yongeye kwihaniza Real Madrid iyitsinda ibitego 4-3 m’mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona

FC Barcelona yongeye kwihaniza Real Madrid iyitsinda ibitego 4-3 m’mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona

M’umukino w’ishiraniro wari utegerejwe n’abatari bake ku Isi hose ikipe ya FC Barcelona yongeye kwihaniza ikipe ya Real Madrid iyitsinda ibitego 4-3, La Liga yarigeze k’umunsi wayo wa 35 n’ukuvuga ngo harabura imikino itatu gusa shampiyona igasozwa, uyu wari umukino ufite icyo uvuze mu kugena ugomba kwegukana igikombe cya shampiyona, umukino mbere y’uko utangira FC Barcelona yarushaga Real Madrid amanota 4 gusa kuko yari ifite 79 naho Real yarifite 75.

N’umukino watangiye ku Isaha y’isakumi na cumi n’itanu(16h15) aho FC Barcelona ariyo yari yakiriye umukino gusa k’umunota wa 5 gusa umunyezamu wa FC Barcelona yakoreye ikosa kuri K.Mpappe maze umusifuzi Atanga penalite ubundi Mpappe n’ubundi ayinjiza neza, ntago byatinze kuko k’umunota wa 14 gusa Real Madrid yongeye gutsinda igitego cya Kabiri nacyo cyatsinzwe na K.Mpappe kuburangare bwa bamyugariro ba FC Barcelona, abenshi bibwiraga ko birangiye nyuma y’imikino itatu yose Real itabasha gutsinda FC Barcelona ko igiye kubigeraho gusa siko byaje kugenda kuko umukino wahinduye isura maze k’umunota wa 19  Eric Garcia atsindira FC Barcelona igitego cya mbere k’umupira warututse muri koruneri,Ku munota wa 32 Lamine Yamal umwana ukomeje Kubica bigacika yatsinze igitego cyo kwishyura maze biba bibaye 2-2, nyuma yahoo gato Raphinha yaje gutsinda igitego cya gatatu k’umunota wa 34 nyuma y’iminota ibiri gusa, Real icyishakisha ngo irebe ko yakwishyura Raphinha yongeye k’umunota wa 45 ahita aterekamo igitego cya kane cya FC Barcelon igice cya mbere cyirangira ari ibitego 4-2 kandi nyamara Real ariyo yabanje ibitego 2 byose.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino nacyo cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane gusa ubona ko Real Madrid inyuzamo ikataka n’ubwo yarifite ikibazo cya bamyugariro kuri iyi nshuro Rudiga ntago yarahari ahubwo bashyizemo Trumeni ngo akine muri defance, gusa k’umunota wa 70 K.Mpappe yaje gutsinda igitego cya Gatatu ahita yuzuza ibitego bitatu m’umukino(hatrick), bakomeje gukinna abatoza k’umpande zombi bagenda bakora impinduka nyinshi zigiye zitandukanye gusa Real byashobokaga ko yakwishyura gusa Mpappe yaje guhusha igitego ari kumwe n’umuzamu wenyine, Trumeni bamushose umpira kukuboko ariko umusifuzi penalite arayanga nyamara abenshi bemezaga ko yari penalite.

Umukino wenda kurangira k’umunota wa 96 Fermin Lopez yatsinze igitego ariko baracyanga bavuga ko habayeho kurarira ariko ibyo ntibyatumye FC Barcelona idatahana insinzi y’ibitego 4-3, bituma ifata umwanya wa mbere n’amanota 82 naho Real igumana amanota 75 bivuze ko FC Barcelona ibura gutsinda umukino umwegusa igahita yeguka igikombe cya shampiyona.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *