FERWAFA iri mu ihurizo rikomeye cyane nyuma y’uko ikipe ya APR FC na Rayon Sport ziyandikiye ziyemenyesha ko bafite imikino ya gicuti mu kwizi kwa munani bigahurirana n’amatariki aya makipe yombi yari kuzakiniraho umukino wa Super Cup.
K’umunsi w’Ejo ikipe ya Yanga SC yamaze kwemeza ko izaza mu Rwanda gukina n’ikipe ya Rayon Sport kuri ‘Ray Day’ iteganyijwe gukinywa tariki ya 15 Kanama 2025, iyi kipe ya Yanga yemeje ibingibi n’ubundi nyuma y’aho Rayo Sport n’ubundi yarimaze iminsi yandikiye FERWAFA iyibimenyesha ndetse inayisaba sitade Amahoro.
Kurndi ruhande kandi ikipe ya APR FC amakuru aravuga ko yamaze kwandikira FERWAFA iyibwira ko tariki ya 2 Kanama 2025 ifite umukino wa gicuti n’ikipe ya Simba SC.
Izi gahunda z’aya makipe yombi zashyize murujijo FERWAFA kumenya uko izapanaga gahunda zayo cyane cyane by’umwihariko ikoreshwa rya sitssde Amahoro ndetse n’igihe SUPER CUP yasbaeraho, ubusanzwe SUPER CUP yabanje gushyirwa tariki ya 8 Kanama 2025 biza guhindundwa ishyirwa tariki ya 2 Kanama 2025, kuko byahuriranye n’igiterane kizabera muri sitade amahoro guhera tariki ya 8 kugeza 10 kanama 2025.
Itarki SUPER CUP yari kuzaberaho niho APR FC yashyize umukino wa Gicuti none byashyize FERWAFA mu ihurizo ryo gupanaga ino mikino,ahao bikomeje kubera ingrabahizi kuri FERWAFA yari yaramaze gupanaga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izatangira tariki ya 15 Kanama 2025 ari nabwo Rayo Sport yashyize umukino wayo na Yanga SC.
FERWAFA ntacyo iratanaga gusa ngo ntaguhunda ihari yo kuba shampiyona yakwigizwa inyuma kugira ngo habanze hakinywe Super Cup, gusa bishobora kurangira shampiyona yigijwe inyuma kugira ngo hazaboneke umwanya wo Gukina SUPER CUP.

FERWFWA iri mwihurizo ry’igihe Super Cuper izakinirwa