Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FERWAFA Yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Migi

FERWAFA Yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Migi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ryatangiye gukurikirana ikibazo cy’umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, uvugwaho ko yasabye myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq, kwitsindisha mu mukino wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports k’umunsi wa 21 w’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yavuze ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bigeye bitandukanye, hagaragaye ikiganiro cyo kuri telefone hagati ya Migi na Bakaki Shafiq uyu mutoza migi ari gusa uyu myugariro wa Musanze kuzitsindisha. Iri tangazo rivuga ko iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngenzuramurongo ya FERWAFA kugira ngo gikurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Nubwo ibi bivugwa, umugambi ntago wagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0, byanabonetsekare. Mu gutsinda ayo manota, harimo igitego cya Shafiq, wari wasabwe kwitsindisha,gusa mu majwi yumvikanye nuko uno musore yanze gufasha migi kuzitsindisha yamubwiye ko bari mu gisibo ibyo atabikora ntacyo yamufasha kuriyo ngingo yo kwitsindisha,uyu mutoza yamubwiraga ko afite imbanziriza masezerano muri Kiyovu sport ko umwaka utaha azajya kuyitoza bityo atazajya kuyitoza kandi yaramanutse mu cyiciro cya Kabiri kandi ko namufasha umwaka utaha azamujyana muri Kiyovu Sport.

FERWAFA irateganya gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, ndetse hafatwe ingamba zikwiye ku bahamwa n’icyaha kuburyo hagomba no kuzakurikizwa amategeko agabwa ibihano. Ibi bibaye mu gihe muri shampiyona y’u Rwanda hakomeje kugaragara ibibazo by’imyitwarire itanoze ku bakinnyi n’abatoza, bigatuma habaho gukemangwa ku mikino imwe n’imwe,hatangiye gukekwa ko mu mupira wu Rwanda harimo ruswa nyinshi cyane.

Ibi byagarutsweho nabantu benshi bagiye batandukanye nka KNC yatangaje ko Rwanda primier League igiye gutumiza inama igitaraganya hakarebwa uko hakemurwa ibibazo by’imisifurire kuko bigaragara ko amakipe yegeranye cyane bityo ko hashobora kuba ikibazo k’imisifurire amakipe amwe namwe akaba yarengana bityo bagomba kunoza uburyo bw’imisifurire kuburyo nta kipe nimwe izajya itaka ikibazo k’imisifurire,haruna Niyonzima nawe yavuze ko nubwo yamaze imyaka 10 adkina mu Rwanda ngo ruhago nyarwanda hakirimo ibibazo byinshi cyane bigeye bitandukanye harimo  ko amakipe amwe namwe agurisha imikino cyangwa se abakinnyi kugiti cyabo bakagurisha imikino

Iki kibazo ni kimwe mu bigaragaza ko hakwiye ingamba zikomeye mu guhashya ruswa n’akarengane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kugira ngo habeho shampiyona irangwa n’ubunyamwuga no guhangana mu mucyo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *