Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > FIFA Club World Cup: Chelsea niyo kipe ya mbere ku Isi kugeza 2029 nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’’Amakipe yihanije ikipe ya PSG

FIFA Club World Cup: Chelsea niyo kipe ya mbere ku Isi kugeza 2029 nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’’Amakipe yihanije ikipe ya PSG

Mu ijoro ryakeye nimbwo haraye hakinywe umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari kimaze ukwezi kiri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho ikipe ya Chelsea yatunguye ikipe ya PSG yarimaze iminsi yarigize intakoreka maze iyitsinda ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Ikipe ya PSG yahabwaga amahirwe yo kweguka icy gikombe bigendanye n’uko yagiye isezerera amakipe agiye akomeye, gusa ikipe ya Chelsea yaje gutungurana iyitsinda ibitego 3-0, n’umukino watangiye amakipe yombi asatira, u munota wa 22, Malo Gusto yazamukanye umupira yihuta awutanga kwa Cole Palmer atsinda igitego cya mbere cya Chelsea.

Nyuma y’iminota mike, Enzo Fernández yateye umupira muremure usanga Palmer winjiye mu rubuga rw’amahina acenga, awusubiza mu nguni nk’uko yabigenje ku gitego cya mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Chelsea yihariye iki gice, yongeye kuzamuka yihuta, Palmer acomekera João Pedro umupira mwiza aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 43.

Mu gice cya kabiri ikipe ya PSG yaje ishaka kwishyura ibitego yatsinze ariko umunyezamu Robert Sánchez agerageza kwitwara neza wabonaga ko bigoye kwishyura ibitego bitatu byose, Ku munota wa 85, João Neves wa PSG yakiniye nabi myugariro Marc Cucurella amukurura imisatsi, umusifuzi nyuma yo kwitabaza VAR amuha ikarita y’umutuku.

N’umukino ikipe ya PSG ibyo abantu bari bayitezeho bayabuze ibura ibisubizo nyuma yo gutungurwa itsindwa ibitego 3 mu gice cyambere.

Umukino warangiye ikipe ya Chelsea ariyo yegukany igikombe cy’Isi cy’Amakipe iba ibaye ikipe ya mbere ku Isi icyegukanye kuva cyavugururwa, bivuze ko ariyo kipe ya Mbere ku Isi kugeza icyi gikombe cyongeye gukinywamuri 2029.

N’umukino kandi wakurikiranywe na Prezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, ari nashyikirije igikombe Chelsea.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *