Umukinnyi wa filime wabigize umwuga Oprah Winfrey wanamamaye kubera ibiganiro kuri televiziyo zikomeye ku isi yaje ku ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abagore batunze akayabo ku isi mu byamamare.
Uyu mugore w’imyaka irengaho gato 70 y’amavuko yafashe uyu mwanya aho yahawe agaciro ka Miliyari eshatu na miliyoni Ijana z’amadorali abikesha Filime zitandukanye agenda akinamo kimwe no kugaragara mu biganiro bikomeye ku ma televiziyo atandukanye.
Oprah yaje akurikiwe n’abandi bagore b’ibyamamare ku isi nka Kim Kadarshian wahoze akundana na kanye west we ufite Miliyari 1 irengaho Miliyoni 700 y’amadorali.
Mu bandi bagore baza inyuma ya oprah winfrey harimo umuhanzikazi Taylor swift ukunzwe ku isi we ubarirwa umutungo wa Miliyari imwe na Miliyoni magana atandatu y’a,adorali akomora mu bikorwa by’umuziki akaba ari ku mwanya wa Gatatu.
Rihanna uri mu gihombo kiri hejuru yaje kuri uru rutonde aari uwa kane kuri Miliyari imwe, ni umugore watunguye abantu benshi kubera imanuka ry’ubukungu bwe bwahombye agera ku kigero kirenga 20 ku ijana.
Madonna uri mu bakuru bari kuri uru rutonde kumyaka 66 ari ku mwanya wa 5 ao we abarirwa angana na Miliyoni 850 mu madorali nawe akura cyane mu muziki.
Nyuma y’aba batanu ba mbere hariho abandi biganjemo abahanzi nka Beyonce umugore wa Jayz,Selena gomez wahoze akundana na Jason derulo,Kylie Jenner,judy na celine Dion.
