Nemeye platin umaze iminsi agaragarana na Nel ngabo hagaragaye icyihishe inyuma y’umubano wabo.

Mu minsi ishize mu bice birimo ibya Kigali cyane mu impera z’icyumweru hagiye hagaragara amashusho n’amafoto y’aba bahanzi Bari kumwe ibyateye bamwe gutekereza ko Hari imishinga bafitanye cyane ko bahujwe n’umwuga umwe kimwe no kuba bakorera umuziki mu inzu imwe ariyo ya Kina music.
Kugeza ubu ibyari urujijo byamaze gushyirwaho umucyo kuko ubuyobozi bwa KINA Music byamenyekanye ko buri gutegura ibitaramo by’aba bahanzi bureberera mu muziki, Ni ibitaramo bizazenguruka ibice by’igihugu mu gihe Kandi bazaba Bari no mu kumenyekanisha album yabo(Nel ngabo na platin) Ni iyo bise Vibranium.
Iyi album izasohokana indirimbo zigera ku 10 ndetse biteganyijwe ko izashyirwa ku isoko ricuruza umuziki kuwa 16 kamena 2025.
Amateka y’aba bahanzi ku bufatanye
Nubwo ari inshuro ya mbere bagiye gufatanya album ariko Ni ubwa Kenshi bagiye gukorana indirimbo kuko bahuriye mu ndirimbo zirimo yamotema, ikofi bahuriyemo na Tom close, Igor mabano n’izindi nyinshi ziganjemo izikorerwa muri Kina music.
Niki cyo kumenya kuri platin na Nel ngabo mu bijyanye n’umuziki
Nel ngabo aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo Best friend n’iyitwa Si zimaze amasaha 24 ku mbuga ze acururizaho umuziki.
Nel ngabo Kandi mu myaka amaze mu muziki afite indirimbo nyinshi zarebwe zikarenza abantu Miliyoni zirimo iyitwa Mutuale, muzadukumbura yakoranye na fireman n’izindi.
Platin aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Jeje yakoranye na Davis D imaze amezi atanu igiye hanze aho imaze kurebwa n’abantu Miliyoni eshatu ndetse ninayo ndirimbo ye yarebwe na benshi kuva yareka gukorana na mugenzi we bahoranye mu itsinda rya Dream Boyz.

Nel Ngabo na platin baritegura Gushyira Hanze album
