Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Harimo Umukobwa umwe:Abahanzi nyaRwanda bakurikirwa Cyane kuri Instagram

Harimo Umukobwa umwe:Abahanzi nyaRwanda bakurikirwa Cyane kuri Instagram

Abakurikirana bya hafi umuziki bemeza ko ubuhangage bw’umuhanzi bushingira ku mibare y’abareba Indirimbo zabo ndetse n’ababakurikira kumbuga nkoranyambaga zabo,Icyo twakita ko imibare yerekana ibikorwa byumuntu.

Uyumunsi tugiye kubagezaho abahanzi nyaRwanda batanu bakurikirwa Cyane gusumbya abandi ku rubuga rwa Instagram(iG) dushingiye kucyo imibare igaragaza.

Ku mwanya wa mbere, hari umuhanzi Bruce Melodie ukurikirwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku rubuga rwe rwa Instagram, aho akoresha Amazina “Bruce Melodie”

Ku mwanya wa Kabiri, hari umunyabigwi Benshi bafata nk’uwa mbere mu ababayeho mu Rwanda, Ni Meddy(Ngabo medard Jobert) Ukurikirwa n’abantu miliyoni imwe barengaho Gato ku rubuga rwe rwa Instagram, aho akoresha Amazina ya “MeddyOnly”

Ku mwanya wa Gatatu turasanga ho umuhanzi MUGISHA Benjamin “Theben” aho akurikiranwa n’abantu ibihumbi magana cyenda na mirongo itandatu n’umunani ku rubuga rwe rwa Instagram aho akoresha Amazina ya “Theben3”

Ku mwanya wa Kane hari umuhanzi Ukora Indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, Israel Mbonyi ukurikirwa n’abantu ibihumbi magana inani na mirongo itanu na bibiri, akoresha Amazina ya “Israelmbonyi”

Ku mwanya wa Gatanu,Niwe muhanzikazi(Gore) wenyine uri kuri uru rutonde,yitwa Butera jean d’arc Uzwi nka Knowless Butera, aho akurikiranwa n’abantu ibihumbi magana inani na makumyabiri na birindwi ku rubuga rwe rwa Instagram, akoresha Amazina ya “Buteraknowless”

Ngabo abahanzi nyaRwanda bayoboye abandi mu gukurikiranwa Cyane ku rubuga rwa Instagram nkuko bigaragara mu mibare igaragara.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *