huzuye ubumenyi: Ngibi ibihugu bifite uburezi bwo ku rwego rwo hejuru kurusha ibindi ku isi byuzuye abahanga n’impuguke.

Hashyizwe hanze amakuru ajyanye n’uburezi byumwihariko ibihugu biteye imbere mu burezi aho abatuye muri ibyo bihugu ku kigero cyo hejuru bafite uburezi byibuze bw’ibanze ku ijanisha rya 60 ku ijana. igihugu kiza ku isonga ni igihugu cya Canada giherereye mu majyaruguru ya amerika, iki gihugu byibuze abaturage bacyo barenga Miliyoni 40 63% byabo bafite uburezi bw’ibanze n’ubwo hejuru muri rusange.
reka tureberere hamwe urutonde rw’ibihugu bya mbere 10 bifite ikigero cyo hejuru mu kugira ubumenyi, ni ukuvuga ubumenyi buturuka mu mashuri yo muri ibyo bihugu.
Nkuko twabigarutseho ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite uburezi kurusha ibindi ku isi ni igihugu cya Canada gifite abagituye bafite uburezi ku kigero cya 63%.
Ubuyapani Nicyo gihugu kiza ku mwanya wa gatatu, iki gihugu abaturage bacyo bari mu bumva neza akamaro k’uburezi aho ku ngano y’bagituye 565 basogongeye ku burezi.
Ireland ihugu cyo mu birwa byo mu burayi nicyo kiri ku mwanya wa gatatu w’ibihugu bikungahaye ku bumenyi biciye mu burezi ku kigero cya 54% ugereranyije n’abagituye basaga miliyoni 5.
Korea y’epfo iri ku mwanya wa kane ho muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa asia 53% bya Miliyoni 51 batuye iki gihugu bafite uburezi.
Ubwongereza Nicyo gihugu cya Gatanu, kikaba kiri mu burayi aho gifite abacengeye mu burezi bagera ku kigero cya 51%. ubwongereza ni igihugu kirimo amashuri ya kaminuza yo kurwego rwiza mu ngeri nyinshi binagishyira mu bihugu bibamo abanyamahanga benshi.
Ibindi bihugu biza bikurikira ibi byo hejuru bitanu bya mbere birimo, Australia iri ku kigero cya 51%,Israel ku kigero cya 51%,Luxembourg ku kigero cya 51%, igihugu cya United state ku kigereranyo cya 50% kimwe na Sweden nayo ifite uburezi ku kigero cya 49 ku ijana.
Ni urutonde rutagaragaraho igihugu kiri ku mugabane wa afurika cyakoze mu rutonde rwa 20 ho hagaragaraho kimwe muri byo.

Ubwongereza buri mu bihugu bitanu bifite uburezi bufite ireme ku isi