Abepisikopi babiri aribo Fridolin Ambongo Besungu na Luis Tagle Antonio bari guhabwa amahirwe menshi yo kuba aribo baravamo utorerwa kuyobora Kiliziya gatolika ku isi basimbuye Papa Francis uherutse kwitaba imana.

Fredolin Besungu Ambongo

Ni umunyekongo ufite imyaka igera kuri 65 ufite izina rikomeye mu muryango gatolika mu gace ka afurika y’iburasirazuba cyane mu gihugu cyabo cya Kongo kubera umurimo we wo kubwiriza ubutumwa no kwigisha abatuye isi imirimo myiza.
uyu Besungu yatangiye kwinjira neza muri uyu murimo wo kwiyegurira imana cyane mu myaka yo kuva mu 1981 aho yaje guhabwa ubupadiri mu wa 1988 ubwo yasozaga amasomo ye mu bijyanye na Tewolojiya mu ishuri rikuru riherereye i Roma ariryo Pontifical Alphonsian Academy mu butaliyani.
Mu myaka 11 ishize Uwari umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku isi Papa Yohani Pawulo wa kabiri yahaye Besungu Ambongo kuba kuyobora Diyoseze ya Bokungu ku myaka ye 44 yari afite icyo gihe hari mu wa 2004 ndetse anatangira guhabwa n’izindi nshingano zitandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo kugeza ubwo mu mwaka wa 2016 agizwe Arishipishopu wa Mbandaka.
Ibikorwa bye muri uyu murimo wo gusakaza ubutumwa bwiza mu bana b’imana ni bimwe mu biri kumushyira mubo imbere bahabwa amahirwe menshi mu bashobora gutorerwa kuyobora Kiliziya gatolika ku isi.
Luis Antonio Tagle

Ni umunya filipine uri kubonwa na benshi mu ndorerwamo nk’ushobora kuza mu bari butorwe na benshi ku mwanya wo kuba Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi(Papa).
kugeza ubu Antonio Tagle ni umuyobozi w’iyogezabutumwa, umurimo yatangiye mu mwaka wa 2022 usibye n’ibyo akaba kandi ari n’umuyobozi w’itsinda rireberera abiyeguriye imana yatangiye mu wa 2019.
Uyu yabonye izuba mu wa 1957 tariki ya 21 kamena akaba ari gukabakaba imyaka 67 y’amavuko, yavutse avukiye ahitwa i Manila muri iki gihugu cya Filipine nawe kimwe n’abandi bahuje umurimo akaba yarize mu mashuri atandukanye ya Katolika harimo n’irya Ateneo de Manila n’andi menshi.
Yahawe ubupadiri na Papa benedigito wa XVI witabye imana mu wa 2022, Akaba anazwiho kugwa neza no gufasha abantu benshi afatanya n’umurimo w’imana akora biri mu biri gutuma abatuye mu bice byinshi by’isi bamushyira mu bashobora gusimbura Papa Francis ugiye gushakirwa umusimbura mu masaha make ari imbere nyuma y’urupfu rwe.
Kugeza aka kanya ku gicamunsi cyo ku wa 07 Gicurasi 2025 abepisikopi batandukanye bteraniye i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika aho hagiye gutorwa umusimbura wa Papa Francis wavuye mu mwuka w’abazima ku myaka 88.