Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Ibikorwa by’ingenzi Kenny sol yakoze mu gihe amaranye na 155AM atakibarizwamo

Ibikorwa by’ingenzi Kenny sol yakoze mu gihe amaranye na 155AM atakibarizwamo

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny sol mu muziki yaraye ashyize hanze ibaruwa imusohora muri sosiyete ya 155AM ifasha abahanzi y’umushoramari Coach gael.

Ni ibaruwa yasinywe n’impande zitandukanye harimo urwa 155AM na Kenny sol aho yatangaje ko atakiri muri iyi nzu yari asigaranyemo na Bruce melodie mu bahanzi bari bayihuriyemo mbere nubwo iby’iyi baruwa bitari kuvugwaho rumwe.

Hari amakuru avuga ko iyi baruwa imukura muri iyi nzu yakoreragamo afashwa mu bikorwa by’umuziki igihe yagaragarijwe ataricyo yandikiwe kukongo haba harabayeho kuyirambika hagamijwe kurinda idindira ry’ibikorwa by’aba bombi byari bitarashyirwa hanze nk’indirimbo uyu muhanzi aherutse gushyira ahagaragara yabanje gutera abantu urujijo kubera amakuru yari ahari avuga ko batagikorana nyamara muri yo harumvikanyemo ibirango bya 155AM.

Niki Kenny sol yakuye mu mikoranire ye na 155AM kuva yatangira gukorana nayo

Kenny sol yakoze indirimbo yitwa 2 in 1 yagaragayemo umugore we kuri ubu imaze kurebwa na Miliyoni imwe irenga akaba yarayikurikije iyitwa No one yakoranye na Dj neptune nayo iri kwegereza Miliyoni imwe n’ibice birindwi by’abamaze kuyireba kuri youtube.

Kenny sol kandi yakoze iyitwa Phenomena imaze kugeza muri Miliyoni 3 bamaze kuyireba yaje ikurikirwa na Dejavu nshya imaze iminsi ine hanze.

Izo ni indirimbo zacururijwe ku mbuga nkoranyambaga ze acururizaho umuziki mugihe hari izindi yahuriyemo n’abandi bahanzi nk’iyitwa Molomita yakoranye na Gad na Nel Ngabo n’indi yitwa No wahala yakoranye na Danny nanone na Shema.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *