Mu mpera zo kuri uyu wa 01 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru amafoto menshi yakomotse ku butumwa bw’umuhanzi Diamond platnumz buca amarenga yo gukora ubukwe.
Ni ibintu byaciye igikuba cyane mu bakurikirana imyidagaduro yo muri Tanzania n’ibihugu biyegereye gusa mubyo uyu muhanzi yatangaje ntiyigeze yerura ngo avuge byinshi kuri ubu bukwe aho yanagize ubwiru umukobwa baba bakoranye ubukwe.
Nubwo atigeze asobanura buri kimwe ku mukobwa wamaze kumuha isezerano kandi benshi bakomeje gushyira mu majwi umukobwa bamaze igihe bafatana agatoki asanzwe anafasha mu muziki ariwe Zuchu ariko na Diamond yavuze ko azatangaza byinshi kuri iki gikorwa mu gihe nyacyo.
mu buryo buziguye ngibi ibimenyetso bitanga amahirwe yo kuba Diamond yakoze ubukwe mu gihe hagitegerejwe kumenya umukobwa bakoranye ubukwe.
Uretse Diamond platnumz wagaragaje ko yaba yakoze ubukwe, mama we umubyara umaze kumenyekana kunmazina ya Mama dangote yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashima imana avuga ko Yakoze kubwo guha umugisha igikorwa cy’umuhungu we.
Ibi byanditswe na mama ubyara Diamond platnumz byashimangiye ubukwe bwe na zuchu cyane ko muri ubu butumwa bwe hagarutsemo amazina ya Zuchu.
ikindi muri ibi bimenyetso nuko na Zuchu ubwe yashyize ahagaragara amashusho arimo isano n’ayo Diamond platnumz yagaragje nawe bidahagije akanagaruka ku izina rya Diamond platnumz yemeza ko bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’ibi byose hategerejwe amakuru ava kuri nyirubwite Diamond platnumz nkuko yabisezeranyije abakunzi be cyane ko ari umwe mu bahorana udushya ashobora kuba afite ikindi gikorwa cy’akazi yakoreye ibi nk’abandi bose dore ko biri mu bisigaye bikorwa hamamazwa ibihangano bishya.

