Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeje ko ibitaro bigomba gufatwa nk’amashuri aho abanyeshuri biga ubuvuzi bazajya bahigira, bikabafasha kumenyera kwita ku barwayi no gutsinda ubwoba bwo gukorana na bo. Ibi byari mu biganiro iyi Minisiteri yagiranye na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ikigo Nderabuzima cya Remera ni kimwe mu bifite abaganga bo ku rwego rwa dogiteri, bitezweho gufasha kuzamura ireme ry’ubuvuzi. MINISANTE ivuga ko hakenewe kongera umubare w’abaganga mu gihugu, ndetse hagakosorwa uburyo bw’imyigire yabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hakenewe uburyo bushya bwo guhugura abaganga, aho umudogiteri azajya yigisha akanavura, aho kugira ngo habeho icyiciro kimwe cy’abigisha n’ikindi cy’abavura. Yagize ati: “Ibitaro byacu bigomba kuba amashuri aho abanyeshuri bavanamo ubumenyi nyabwo, kuko ntawaba muganga mwiza atavura abarwayi, ndetse ntiwaba umwarimu mwiza wigisha ubuvuzi udakora ibyo wigisha.”
MINISANTE yemeza ko iri muri gahunda yo kongera abaganga, aho ababaga bavuye kuri 162 bazagera kuri 1000. Mu myaka ibiri ishize, igihugu cyasohoraga abaganga 3 cyangwa 4 mu bijyanye no kubaga, ariko kuva hatangira gahunda yo gukuba inshuro enye mu myaka 4, umubare w’abiga ibyo kubaga wiyongereye, aho mu mwaka wa mbere hiyongereyeho abarenga 60.
Kaminuza y’u Rwanda yinjiza abanyeshuri 300 mu ishami ry’ubuvuzi buri mwaka, ndetse hari n’abandi bigira mu zindi kaminuza zitandukanye. Ibi byitezweho kuzamura umubare w’abaganga no kunoza serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.