Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Ibyo gutinza umupira ku abanyezamu byarangiye: Gutindana umupira bizajya bihanishwa koruneri

Ibyo gutinza umupira ku abanyezamu byarangiye: Gutindana umupira bizajya bihanishwa koruneri

Akanama Mpuzamahanga gashinzwe amategeko y’umupira w’amaguru (IFAB) kamaze kwemeza itegeko rishya rigamije gukemura ikibazo cyo gutinza umukino, cyane cyane ku banyezamu. Kuva mu mwaka w’imikino wa 2025/26, umunyezamu uzarenza amasegonda umunani afashe umupira azajya ahanishwa koruneri ku ikipe ye aho kuba coup franc nk’uko byari bisanzwe.

Iri tegeko rishya ryemejwe n’akanama ka IFAB kateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, kagamije kugabanya iminota y’inyongera itewe n’uko abakinnyi batinza umukino. Ibi bikaba bishingiye ku bushakashatsi bwagaragaje ko umukino w’amaguru uhura n’iminota myinshi y’ubukererwe, cyane cyane bitewe n’uko umunyezamu atindana umupira, abasimburwa bajya mu kibuga biguru ntege, cyangwa abakinnyi bagira amayeri yo gutinza umukino.

Uko itegeko rishya rizakurikizwa

Mu gihe umunyezamu afashe umupira, isaha izahita itangira kubara amasegonda umunani. Naramuka ayarengeje atawuteye cyangwa ngo awuhe undi mukinnyi, umusifuzi azategeka ko ikipe bahanganye ihabwa koruneri aho kuba coup franc nk’uko byari bisanzwe. Iri tegeko rigamije gutuma umukino uhorana umuvuduko kandi ugira iminota myinshi y’umupira wakiniwe ugereranyije n’igihe umukino wamaze.

Mu bihe byashize, umunyezamu watindaga gutera umupira yahabwaga ikarita y’umuhondo, cyangwa hagatangwa coup franc. Gusa, abashinzwe umupira w’amaguru basanze ibi bidatanga umusaruro uhagije, kuko n’ubundi abakinnyi babaga bashobora gukomeza gutinza umukino nta gihano gikomeye bahabwa. Kubera iyo mpamvu, IFAB yafashe icyemezo cyo guhana ikipe aho guhana umukinnyi ku giti cye.

Impamvu z’iri tegeko rishya

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iminota nyinshi y’ikirarane iterwa n’amayeri yo gutinza umukino ku bazamu. Mu mwaka wa 2023, byagaragaye ko muri shampiyona yo mu Bwongereza (Premier League), umukino wakinirwaga iminota 57 n’amasegonda atatu mu mpuzandengo, bivuze ko iminota irenga 30 yajyaga imara ubusa abanyezamu bawutindana.

Umwanzuro wa IFAB ushimangira ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa n’amashyirahamwe atandukanye y’umupira w’amaguru, arimo kongera iminota y’inyongera kugira ngo abakinnyi batabura amahirwe yo gukina igihe cy’ukuri.

Iri tegeko rishya rizatangira gukurikizwa ku rwego mpuzamahanga guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, kandi rizageragezwa mu marushanwa atandukanye mbere y’uko risakara ku migabane yose. Bizasaba abatoza, abakinnyi n’abafana kwitegura impinduka nshya mu mikinire y’umupira w’amaguru.

Umuzamu uzajya amarana umupira amsegenda 8 hazajya hatangwa koruneri ku ikipe bari gukina

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *